skol
fortebet

Zambia:Iby’Abanyarwanda barenga 200 bafunzwe ntibirasobanuka

Yanditswe: Thursday 03, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abantu baturuka mu karere k’ibiyaga bigari baba muri Zambia baherutse gufatwa n’inzego z’umutekano n’izishinzwe abinjira n’abasohoka, mu gikorwa bavuga ko gisa n’umukwabu wo gushakisha abadafite ibyangombwa.

Sponsored Ad

Ibyo byabaye ku cyumweru gishize, mu nsengero eshatu zo mu murwa mukuru Lusaka, mu gace kitwa Mandevu.

Innocent Rukundo, umuhuzabikorwa w’ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba muri Zambia, avuga ko mu bantu barenga 300 bafashwe amaze kumenyamo Abanyarwanda 210 bagifunze.

Avuga ko harimo n’abafunzwe kandi berekanye ibyangombwa byo kuba muri Zambia.

Nta cyo leta ya Zambia yari yatangaza ku mugaragaro ku ifatwa ry’abo bantu.

Mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda mu kwezi kwa Kamena (6) uyu mwaka, Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema yagiranye amasezerano na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, arimo n’ayo mu rwego rw’abinjira n’abasohoka. Ntibizwi niba ifatwa ry’abo bantu hari aho rihuriye n’ayo masezerano.

Rukundo avuga ko n’abari batitwaje ibyangombwa ubwo bajyaga gusenga bagafatwa, nyuma yaho imiryango yabo yabibashyiriye aho bafungiye ariko ntibarekurwa.

Avuga ko mu ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba muri Zambia, bakomeje kuganira n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka hamwe na minisiteri ishinzwe impunzi "kugira ngo natwe tumenye icyatumye babafata, tumenye n’impamvu batabarekura".

Rukundo avuga ko igihe cy’amasaha 48 giteganywa n’amategeko ya Zambia umuntu atagomba kurenza ari muri kasho ya polisi, cyamaze kurenga.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ibiro byaryo i Lusaka, ryabwiye BBC Gahuzamiryango ko muri Zambia habarirwa impunzi z’Abanyarwanda zigera ku 4,900, mu gihe impunzi z’Abarundi zigera ku 9,400.

Muri Zambia hari impunzi n’abasaba ubuhungiro bose hamwe bagera ku 105,000, nkuko UNHCR ibivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa