skol
fortebet

Abarundi 517 babaga I Nyanza nabo basubiye iwabo

Yanditswe: Tuesday 03, Apr 2018

Sponsored Ad

Abarundi 517 bari mu karere ka Nyanza mu nkambi y’ agateganyo y’impunzi bategereje guhabwa ubuhungiro, kuri uyu wa Mbere basubiye mu gihugu cyabo, nyuma y’uko basabye gutaha kubera ko ibyo basabwe kubahiriza bemeza ko binyuranye n’imyemerere yabo.
Mu masaha ya saa tanu, ni bwo bari bageze ku mupaka munini w’Akanyaru basubira iwabo. Kuri uyu mupaka baje mu modoka zigera kuri 20 zahabagejeje akaba ari ho zigarukira.
Ku ruhande rw’u Rwanda n’urw’u Burundi hari abayobozi bari babategereje herekeje (...)

Sponsored Ad

Abarundi 517 bari mu karere ka Nyanza mu nkambi y’ agateganyo y’impunzi bategereje guhabwa ubuhungiro, kuri uyu wa Mbere basubiye mu gihugu cyabo, nyuma y’uko basabye gutaha kubera ko ibyo basabwe kubahiriza bemeza ko binyuranye n’imyemerere yabo.

Mu masaha ya saa tanu, ni bwo bari bageze ku mupaka munini w’Akanyaru basubira iwabo. Kuri uyu mupaka baje mu modoka zigera kuri 20 zahabagejeje akaba ari ho zigarukira.

Ku ruhande rw’u Rwanda n’urw’u Burundi hari abayobozi bari babategereje herekeje naho ku ruhande rw’u Burundi hari abaje kubakira. Ku mupaka barahita basohoka mu modoka bakambuka n’amaguru kuko imodoka zibazanye atari zo zibakomezanya.
Ku ruhande rw’u Rwanda bari baherekejwe n’abayobozi kimwe no ku rw’u Burundi ahari abayobozi bari baje kubakira.

Bibaye nyuma y’ uko mu mpera z’ icyumeru gishize impunzi 1600 z’ Abarundi basubiye iwabo.

Izi mpunzi 1600 zavuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ahitwa Kamanyola zigeze mu Rwanda zanga gukingirwa no kubarurwa ahubwo zihitamo gutaha iwabo.

Izi mpunzi ubwo zarimo zurira imodoka zitaha iwabo I Burundi zavuze ko ntacyo zishinja u Rwanda gusa ntabwo zahindura imyemerere zemeza ko ari amabwiriza ya bikira mariya yavuye mu ijuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa