Padiri Rebero waherukaga kubivamo yahise akora ubukwe [AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 11, Jul 2020
Padiri Rebero Jean Damascène wahoze ari Umujyanama wa Musenyeri Philippe Rukamba, Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, yasezeranye n’umukunzi we.
Rebero Jean Damascène wahoze abarizwa mu bapadiri ba Diyoseze ya Butare, yasezeye ku mirimo ye nk’Umusaseridoti yiyemeza kubaho nk’umulayiki usanzwe mu ntangiriro za Gicurasi 2020.
Yasezeranye imbere y’amategeko kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2020 mu Murenge wa Tumba. Umuhango witabiriwe na bake mu nshuti ze gusa mu mafoto nta mugenzi we mu basaseridoti wigeze ugaragaramo.
Padiri Rebero yari Umupadiri wa 1042 ku rutonde rw’abapadiri bose b’Abanyarwanda, yasezeranye gukorera Imana nk’Umusaseridoti iteka mu 2011. Ubu afite imyaka 37.
Uyu mugabo akoze ubukwe akimara kuva mu gipadiri nyuma y’uko mu mwaka wa 2019 mugenzi we witwa Nambajimana wahoze ari umupadiri muri Cyangugu na we yarushinze akimara kubivamo.
SOURCE: ISIMBI.RW
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *