Ababyinnyi 8 bo mu itorero Inganzo ngari batorokeye muri Amerika

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 May 2019 Yasuwe: 3487

Ababyinnyi 8 bo mu itorero Inganzo ngari rikomeye hano mu Rwanda batorokeye mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika ubwo bari bitabiriye iserukiramuco ngarukamwaka rya ‘Africa Dance Festival’.

Aba babyinnyi b’iri torero riri mu yakomeye cyane mu Rwanda baburiwe irengero nyuma yo kugera muri iki gihugu cya USA bamwe bakava mu ndege bajya kwihisha mu gihe abandi bashatse uko bacunga bagenzi babo bakigendera.

Itorero Inganzo Ngari ryagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 15 Gicurasi 2019 muri iri serukiramuco ritwaye ababyinyi 20 ariko abageze i Kigali mu ijoro ryo kuwa 29 Gicurasi 2019 ni 12.

Nkuko amakuru agera ku umuryango abitangaza,bamwe mu babyinnyi b’iri torero Inganzo Ngari bagiye muri Amerika bafite umugambi wo gutoroka,ariyo mpamvu bamwe babikoze bakimara kuva mu ndege,abandi bacunga bagenzi babo ku jisho barabacika bajya kwihisha.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Kirikou

    Kandi ngo mbere yo gufata indege barahiye kutazatoroka. Ariko rero njyewe sinabarenganya kuko buri muntu wese afite uburenganzira bwo gushaka ubuzima munzira zose zishoboka.

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Byari ibirori ubwo Rwandair yerekezaga mu mujyi wa Tel Aviv bwa mbere...

Abagenzi benshi bakoze urugendo rwa mbere rwo kwerekeza mu mujyi wa Tel...
25 June 2019 Yasuwe: 2134 0

Kigali: Ibihumbi by’abitabiriye inama babwirwa ko barayisaruramo amadolari...

Abantu babarirwa mu bihumbi bazindukiye kuri Kigali Convention Center...
25 June 2019 Yasuwe: 4131 1

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Mbere tariki 24 Kamena...

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Kamena 2019, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe...
24 June 2019 Yasuwe: 3824 0

Nyarugenge: Imodoka ya Coaster yabuze Feri igonga imodoka nyinshi zari...

Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya kompanyi itwara abagenzi ya RFTC,yabuze...
24 June 2019 Yasuwe: 5297 1

U Rwanda rwungutse inkura 5 z’umukara rwakuye I Burayi

Ku nshuro ya mbere mu mateka habaye iyimurwa ry’inkura z’umukara eshanu...
24 June 2019 Yasuwe: 2009 0

Perezida Kagame yasabye abanyaburayi kugabanya kumva ko bari hejuru mu...

Nyakubahwa perezida Paul Kagame yasabye ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi...
24 June 2019 Yasuwe: 1952 1