skol
fortebet

Abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutavuga barifuza kwitabwaho mu muryango nyarwanda

Yanditswe: Wednesday 12, Dec 2018

Sponsored Ad

Umuryango wa ROPDB urasaba leta n’indi miryango ishinzwe kwita ku burenganzira bw’abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona kwitabwaho nk’abandi bantu basanzwe kuko bagorwa no kubona serivisi zisanzwe zihabwa abantu badafite ubumuga kubera ko badafite ababitaho.

Sponsored Ad

Mu kiganiro ubuyobozi bw’uyu muryango umaze ukwezi kumwe ushinzwe wa ROPDB (Rwanda Organisation of Persons with Deafblindness) wagiranye n’itangazamakuru uyu munsi Taliki ya 12 Ukuboza 2018,watangaje ko abanyamuryango bawo bafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona bafite imbogamizi nyinshi cyane zirimo kutisanga mu bandi,kutitabwaho byihariye birimo kuganirizwa,kwigishwa ururimi rw’amarenga n’ibindi.

ROPDB yavuze ko abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona bataramenyekana umubare kubera ko imiryango yabo ihitamo kubahisha ntibababaruze,igahitamo kubahisha mu nzu ntibabone umwanya wo kwishima.

Aba banyarwanda bafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutavuga ntibabona amahirwe yo guhabwa amaserivisi arimo aya banki no kwiga kuko abadafite ubumuga bamwe na bamwe babaheza mu nzu kuko batitabwaho.

Umuyobozi wa RPODB, Furaha Jean Marie yavuze ko abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutavuga bakwiriye kwegerwa ndetse bakamenyekana aho batuye hose kugira ngo bitabweho ndetse bigishwe ururimi rw’amarenga nabo bubake u Rwanda.

Yagize ati “Abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutavuga bose bakwiriye kwegerwa,bagashyirwa mu mashuli bakigishwa ururimi rw’amarenga nabo bakisanzura mu muryango nyarwanda.Turifuza kwigisha ababyeyi babo ururimi rw’amarenga kugira ngo bajye babaganiriza.

Bamwe mu babyeyi bamaze kumenya ururimi rw’amarenga basigaye babafasha bityo tugiye gukora ibishoboka byose tubasange mu byaro no mu ngo zabo tubigishe ndetse tubiteho.Turasaba Leta n’imiryango yita ku bafite ubumuga kudufasha.”

Imiryango ifasha abafite ubumuga ihangayikishijwe ni uko itaramenya imibare y’ababufite nyayo kuko hari abatarabarujwe n’ababyeyi babo kubera kubasuzugura no kumva ko ntacyo bamaze batari abantu nk’abandi byatumye yitabaza ibigo by’amashuli n’insengero n’ahandi hahurira abantu kugira ngo bakore ubukangurambaga,ndetse babashe kugera ku bafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutavuga.”

Kugeza ubu ururimi rw’amarenga rwifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga rukoresha amagambo 200 gusa ariko bakeneye kongera ubumenyi no kwigisha abafite ubu bumuga kugira ngo bisange mu muryango nyarwanda.

Leta y’u Rwanda yasinye amasezerano mpuzamahanga yo kwita ku bafite ubumuga mu mwaka wa 2008 ariko imyaka 10 irashyize abantu batarabasha kumenya ibikubiye muri aya masezerano.

Leta igomba gufasha abafite ubumuga kubona serivisi zitandukanye zirimo iza Banki,iz’ubuvuzi n’izindi zitandukanye nkuko zihabwa abantu bazima ni ukuvuga ko muri buri Banki hagomba gushyirwaho uburyo bwo kwita ku bafite ubumuga burimo n’ubukomatanyije bwo kutumva no kutavuga n’ubundi.

ROPDB n’indi miryango yita ku bamugaye irimo RUB,RNUD na RNADW ziragerageza gutinyura abantu bafite ubumuga kuko hari bamwe bakiyumva ko nta kamaro bafite ndetse batinya kujya mu bantu basanzwe.

Umubare w’abafite ubumuga nturamenyekana kuko imibare imiryango yita ku bumuga ifite ari iyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryabaye mu mwaka wa 2012 aho abamugaye bari ibihumbi 510 ndetse kuri ubu bivugwa ko abafite ubumuga bangana na 5 ku ijana mu Rwanda.

Imiryango yita ku bafite ubumuga ivuga ko hari ibikoresho by’ikoranabuhanga bifasha abafite ubumuga mu Rwanda,bidakoreshwa kuko abafite ubumuga batarigishwa kubikoresha ndetse hakenewe serivisi z’ikoranabuhanga ku bafite ubumuga.

Iyi miryango irifuza ko hakongerwa ibyiciro by’abafite ubumuga bikava kuri 5 kuko hari abantu bafite ubumuga bw’uruhu ndetse n’ubugufi bukabije badafite ibyiciro kandi bahura n’ibibazo byihariye.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa