skol
fortebet

‘Abagenzacyaha bafite inshingano yo kurinda ahabereye icyaha’

Yanditswe: Wednesday 15, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere (DIGP/AP) Juvenal Marizamunda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe, ubwo yasozaga amahugurwa y’abapolisi 15 bakorera hirya no hino mu gihugu bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) yabasabye kugira ubuhanga mu gukusanya no kurinda ibimenyetso buri ku rwego mpuzamahanga
Nk’ uko polisi yabyanditse ku rubuga rwayo ayo mahugurwa yari amaze icyumweru agamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere (DIGP/AP) Juvenal Marizamunda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe, ubwo yasozaga amahugurwa y’abapolisi 15 bakorera hirya no hino mu gihugu bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) yabasabye kugira ubuhanga mu gukusanya no kurinda ibimenyetso buri ku rwego mpuzamahanga

Nk’ uko polisi yabyanditse ku rubuga rwayo ayo mahugurwa yari amaze icyumweru agamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye no gukusanya ibimenyetso by’ahabereye icyaha ndetse no kurinda ahabereye icyaha kugira ngo bifashe mu iperereza. Ni amahugurwa yateguwe anatangwa n’ishami rya Polisi y’Ubudage rishinzwe ubugenzacyaha (Bundeskriminalmt), aho ryohereje impuguke 2 zatanze amasomo atandukanye.

DIGP Marizamunda yavuze ati:”Mu rwego rwo kurushaho gukomeza gufasha Polisi y’u Rwanda gukora kinyamwuga ndetse biri ku rwego mpuzamahanga, twasanze gushyiraho ibikorwaremezo bifasha mu kugenza ibyaha ari ngombwa kandi ari ibuye ry’ifatizo ngo tubigereho. Ni nayo mpamvu twubatse Laboratwari igezweho y’Ubugenzacyaha ya Kigali, ubu ikaba yenda kuzura. Ndizera ko izafasha abagenzacyaha kurinda ahabereye icyaha, ndetse no gukusanya no kurinda ibimenyetso.”

Yunzemo ati" abagenzacyaha bafite inshingano zo kurinda ahabereye icyaha no kurinda ibimenyetso kugirango bikorerwe isuzumwa ndetse n’abakoze ibyaha bafatwe".

Yababwiye kandi ko ibimenyetso bitagomba kwanduzwa ndetse no kwangizwa, kugirango bitange amakuru ahagije afasha mu kugenza icyaha no gufata abakigizemo uruhare.

Yanavuze kandi ati:”Mfite icyizere ko ubumenyi mukuye hano buzabafasha mu kugenza icyaha kinyamwuga kandi mugatunganya akazi kanyu neza.”

Uhagarariye igihugu cy’u Budage mu Rwanda Dr. Peter Woeste nawe wari witabiriye uyu muhango, yavuze ko yishimira ubufatanye buri hagati y’igihugu cye na Polisi y’u Rwanda,

Akomeza avuga ati:”Aya mahugurwa azagirira akamaro Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha no gufata ababikora, kandi ndizera ko aya mahugurwa azabafasha gukomeza guhesha isura nziza Polisi y’u Rwanda kuko imaze kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga, kandi icyizere abaturage bafitiye Polisi y’u Rwanda muzakomeze kugisigasira.”

Yavuze kandi ko u Rwanda rwifuza kugera ku gipolisi cy’umwuga kiri ku rwego mpuzamahanga kandi rugenda rubigeraho.

Buri mupolisi witabiriye aya mahugurwa akaba yahawe igikapu kirimo ibikoresho byifashishwa mu gukusanya ibimenyetso no kurinda ahabereye icyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa