skol
fortebet

Abagiraneza bakomeje gusangira iminsi mikuru na Ndahimana wasezeranye yambaye kambambili

Yanditswe: Monday 24, Dec 2018

Sponsored Ad

Bamwe mu bagiraneza bakomeje kwisukiranya bajya gusangira na Ndahimana Narcisse w’imyaka 42 utuye mu karere ka Muhanga wamamaye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru kubera kujya gusezerana yambaye kambambili.

Sponsored Ad

Ku wa 29 Ugushyingo 2018 nibwo Ndahimana Narcisse yasezeranye n’umufasha we Mutuyemariya Consilie w’imyaka 33 mu murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga ariko nyuma y’uyu muhango aba bombi baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu uyu mugabo yari yambaye kambambili ndetse atakabije kwiyitaho nkuko abandi babigenza kubera ubukene bukabije yarimo.

Nyuma y’uko abanyamakuru batandukanye bamusuye bakagaragariza isi yose ubukene bw’isayo Ndahimana Narcisse abayemo we n’umuryango we,benshi mu bagiraneza baramugobotse cyane ndetse muri iyi minsi mikuru ari mu bantu bishimye kuko benshi bamusuye bakamuha ibintu bitandukanye birimo ibyokurya by’amoko atandukanye n’ibindi.

Ubusanzwe Ndahimana ni umukene birenze ku buryo kugira ngo we n’umuryango we babone amaramuko ari uko umugore we Mutuyemariya ajya guca incuro kubera ko we afite uburwayi bwamuteye ubumuga ku buryo ntacyo akimarira.

Kuva ku wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018 iyi nkuru y’uyu muryango iba kimomo kugeza ubu benshi mu bagiraneza bafite inyota yo gufasha Ndahimana n’umuryango we kubera ubuzima bubi abayemo n’umugore we bamaranye imyaka 11 ndetse babyaranye abana batatu.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa