skol
fortebet

Abagororwa 28 bakurikiranyweho kwigomeka ku buyobozi bwa gereza ya Nyarugenge

Yanditswe: Tuesday 09, Jul 2019

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagorwa RCS,cyatangaje ko ibyavuzwe ko habaye imyigaragambyo muri iyi gereza ari ibinyoma ko ahubwo ari agatsiko k’abagororwa kigometse ku mategeko ya Gereza.

Sponsored Ad

Nkuko ubuyobozi bw’iki kigo gishinzwe imfungwa n’abagororwa cyabitangaje kuri Twitter yacyo,aba bagororwa bigometse ku buyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge bafatirwa ibihano.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, SSP Hilary Sengabo yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uku kwigomeka kwabaye mu masaha ya mu gitondo kuri uyu Kabiri.

Yagize ati "Ibyabaye muri gereza ya Nyarugenge ni ibikorwa by’umutekano kuko imyigaragambyo kugira ngo ibe ubundi ni igihe abagororwa bahuje umugambi wo kwigaragambya ku buyobozi, akenshi biterwa n’iyo bafite impamvu rusange bahuriyeho ishobora gutuma bigaragambya.

Icyabaye ni aho abo bagororwa bakumiriye abashakaga kujya gukora mirimo nyongera musaruro mu gitondo, bagiye bitambika mu muhanda ubona ko batashakaga ko bagenzi babo bajya gukora imirimo yo hanze kandi bo babishoboye banabishaka, ni ibintu mu by’ukuri bitari bisanzwe, bari abantu bake kuko bari 28 mu bantu ibihumbi birindwi bari kuri gereza ya Nyarugenge."

SSP Hilary Sengabo yavuze ko abo bagororwa bashyizwe ku ruhande bagatandukanwa n’abandi, hanatangira iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu yabibateye.

Ibitekerezo

  • impanvu muyibaze umuyobozi wa gereza witwa kayumba kuko arimubantu batunvikana bibaho,last time nagiye i Rubavu aho yakoreraga anyima service ngo arahuze nzagaruke undi mynsi birambabaza cyane ,agira imikorere mibi nokuvuga nabi cyane kandi akuze kbsa

    Ibi bintu birakemangwa kuko hari amakuru menshi yatanzwe nabagororwa anyomoza ibyo uyu musurveya ari gutangaza.

    Ko mutatubwiye ko 2 bahasize ubuzima se? Erega turakurikira. Kuko nuwendeye nyina mu nyanga yaramenyekanye. Gusa umunsi ni umwe buri wese azagezwa imbere y’abaturage aho azaba atuye hose nuzaba warahunze tuzamusangayo.Kuvuga ngo nari natumwe ibyo uzabibazwa nawe abibazwe buri wese ku ruhande rwe. Turambiwe guhonyora umunyarwanda nk’uhonyora ikimonyo cyangwa urushishi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa