skol
fortebet

Abajura bitwaje imipanga bateye mu murenge wa Rwezamenyo batema abaturage n’umunyerondo

Yanditswe: Thursday 01, Aug 2019

Sponsored Ad

Abajura bane bitwaje imipanga bateye umuturage wo mu murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge,aratabaza niko kumukomeretsa ndetse batema umwe banyerondo bari baje gutabara,barahunga.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kanama 2019 saa kumi n’ebyiri, abajura bane bari bitwaje imipanga bagiye kwiba umuturage wo mu Mudugudu w’Intsinzi mu Kagari ka Gacyamo mu Murenge wa Gitega bahavuye bagwa mu gatsiko k’abanyerondo.

Uyu muturage bari bagiye kwiba yarwanye nabo baramutema ariko abasha kubatesha ntibagira icyo batwara.

Aba bajura bakimara guhagarikwa n’abanyerondo, hahise haza umuturage wakomeretse avuga ko ari bo bamutemye, bashatse kubafata bakuramo imihoro ngo bateme n’abanyerondo bagira ubwoba birangira abo bajura bahungiye mu Murenge wa Rwezamenyo.

Umwe mu baturage waganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru yagize ati “Abanyerondo bashatse kubafata nabo bashaka kubatema bariruka noneho n’ibyo bisambo bihita bihungira muri Rwezamenyo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mutuyimana Gabriel yemeje aya makuru, ashimangira ko bafatanyije n’umurenge wa Rwezamenyo batangiye gushakisha abo bajura.

Yagize ati “Ni abajura batamenyekanye aho baturutse, bahanganye n’irondo ryari riri muri gahunda yo gusoza akazi ka mu gitondo. Abanyerondo bababonye barabakemanga, barabahagarika umwe muri bo asohora umupanga yari afite mu mufuka agundagurana n’umunyerondo aramukomeretsa.”

Yongeyeho ko abanyerondo bahise bashaka kubafata bagenda batabaza, ariko abo bajura nabo bahunga bakangisha abaturage iyo mihoro babacika bahungiye mu Murenge wa Rwezamenyo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Umutesi Marie Gorette,yemeje iby’aya makuru asaba abaturage kwirindira umutekano no gutanga amakuru igihe cyose babonye ikintu cyahungabanya umutekano.

Yagie ati “Banakubise umupanga umuntu wari kuri moto kuri casque na we akomerekaho gato ku itama.”

Icyo twasaba abaturage bose n’uko bagomba kumeya gutabarana buri wese akaba ijisho rya mugenzi we kuko ntabwo inzego z’umutekano arizo zigomba gutabara nabo bagomba kugira uruhare mu kwicungira umutekano bakirinda kugendera ahantu habi hatari amatara bakareba n’abantu batazi mu duce batuyemo kuko abo nibo biba.”

Nta muntu wahitanywe n’aba bajura gusa umurenge wa Rwezamenyo ukomeje kuvugwamo ubugizi bwa nabi n’ubujura bwo ku rwego rwo hejuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa