Abakongomani batumye inzu zikodeshwa I Rubavu zizamura igiciro
Yanditswe: Tuesday 08, Jan 2019
Benshi mu bakongomani bari kwisuka I Rubavu kubera ubwoba bw’umutekano batekereza ko ushobora kuba muke I Goma bitewe n’ibizava mu matora y’umukuru aheruka kuba mu mpera z’umwaka ushize, byatumye inzu zizamuka muri uyu mujyi.
Abakodesha inzu mu karere ka Rubavu bari kurira ayo kwarika kubera ko abakongomani bari kuzikodesha ku mafaranga y’umurengera none byatumye zizamura ibiciro bw’ubukode.
Abakongomani bafite agatubutse bari gukodesha inzu bagatanga akayabo abandi bakazigura, byatumye Abanyarwanda baba muri uyu mujyi batangira kwiheba.
Amakuru dufite ni uko mu murenge wa Gisenyi mu tugari twa Kivumu na Bugoyi mu gace kazwi nka RCD kubona inzu yo gukodesha biragoye kubera ubwinshi bw’abakongomani bamaze kuzifata ndetse izindi zaguzwe.
Abakongomani bizeye umutekano wo mu Rwanda, bakaba bakorera muri Congo bagataha mu Rwanda hatarangwa imvururu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *