skol
fortebet

Abakuramo inda ntibafatwe nibo benshi, abafatwa ni abadafite amikoro – Ubushakashatsi

Yanditswe: Monday 02, Jan 2017

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bw’Umuryango Great Lakes Initiative for Human Rights and Development (GLHID) bwagaragaje ko abakobwa bakuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko bagahanwa abenshi ari ab’amikoro makeya.
Umuryango GLIHD wakoze ubushakashatsi mu magereza yo mu Rwanda bwari bugamije kureba abakobwa/abagore bafungiwe icyaha cyo gukuramo inda n’abo ari bo.
Umuyobozi wa GLHID, Tom Mulisa, yemeza ko abakuramo inda ntibafatwe ari bo benshi, ndetse n’abafashwe ni abakene.
Ngo abari bafunzwe mu gihe (...)

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bw’Umuryango Great Lakes Initiative for Human Rights and Development (GLHID) bwagaragaje ko abakobwa bakuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko bagahanwa abenshi ari ab’amikoro makeya.

Umuryango GLIHD wakoze ubushakashatsi mu magereza yo mu Rwanda bwari bugamije kureba abakobwa/abagore bafungiwe icyaha cyo gukuramo inda n’abo ari bo.

Umuyobozi wa GLHID, Tom Mulisa, yemeza ko abakuramo inda ntibafatwe ari bo benshi, ndetse n’abafashwe ni abakene.

Ngo abari bafunzwe mu gihe hakorwaga ubushakashatsi, abenshi bari abakozi bo mu rugo, abakora mu tubari duciriritse, abashakisha ubuzima ku mihanda n’abandi badafite akazi kishyura neza.

Mulisa yagize ati “Mu bo twasanze muri gereza, nta n’umwe warangije umwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye. Nta wari ufite akazi gakomeye. Ni abakozi bo mu rugo, abo mu tubari n’abandi baciriritse.”

Ngo ibi biterwa n’uko abafite amafaranga bajya muri za farumasi bakagura ibinini byabugenewe mu gukuramo inda, amafaranga wa mukobwa wo hasi adashobora kubona.

Ngo ikinini kirinda uwakoze imibonano mpuzabitsina gusama mu gihe cy’iminsi 3 kizwi nka Pillule du lendemain na cyo ubwacyo kirahenda, kiboneka ku mafaranga ibihumbi 11 ashobora kuruta umushahara w’abakozi bo mu ngo benshi.

Mu bagore basaga 400 bari bafungiwe gukuramo inda mu gihe cy’ubushakashatsi, harimo n’abatarageza imyaka y’ubukure banaherutse kugirirwa imbabazi na perezida wa Repubulika.

Dr Aflodis Kagaba umuyobozi w’umuryango Health Development Initiative, yemeza ko ushaka gukuramo inda afite amafaranga kabone n’iyo yaba abyemererwa n’itegeko ahitamo kujya mu bihugu by’abaturanyi cyangwa se bakazikuriramo mu ngo zabo bagashaka abaganga bazajya babitaho umunsi ku wundi.

Dr Kagaba ati “Abafatwa benshi ni abatuye muri quartier zicicitse, aho usanga abantu bari basanzwe bazi ko atwite ejo bakamubona nta nda afite cyangwa se arimo arava, ariko wa wundi utaha mu gipangu we uzamukura hehe? Ashobora no kumara ukwezi afite muganga wihariye uza kumuvura.”

Itegeko rihana gukuramo inda mu mategeko y’u Rwanda ryemerera uwafashwe ku ngufu, uwashyingiwe ku gahato, uwabyaranye n’uwo bafitanye isano ndetse n’uwo ubuzima bwe n’ubw’umwana buri kaga gukuramo inda byemewe n’amategeko (safe abortion), ariko bagasabwa kubihererwa uruhushya n’urukiko.

Ibi biba inzitizi kuko binyura mu nzira ndende, isaba amikoro benshi mu baciriritse batabona.

Dr Kagaba ati “Dusaba ko amategeko yakoroshya safe abortion. Ni serivisi iri comprehensive. Gukuramo inda mu buryo bukozwe nabi bigira ingaruka ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana. Twese dukunda umuco nyarwanda, ariko iyo bigeze aho guhitamo umuco n’ubuzima, nizera ko ntawe utahitamo ubuzima.”

Imibare ya MINISANTE yo kuva muri Gashyantare 2012 kugeza 2014 yagaragaje ko muri rusange abagore 2644 ari bo bakuyemo inda, na ho kuva mu kwa munani kugeza mu kwa 12 2014 abakuyemo inda bari 312, muri bo 97% byari ku mpamvu zibangamiye ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

Muri uwo mwaka kandi abagore/abakobwa 527 ni bo bagejeje ibirego kuri polisi bafashwe ku ngufu, 84 muri bo batwaye inda, muri bo 4 batanze ikirego bashaka gukuramo inda, ariko nta n’umwe wigeze wemererwa n’urukiko kuyikuramo kubera kutabona ibimenyetso bihagije, gutinda k’urubanza kugeza igihe cyo gukuramo inda kirenze n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa