Abanyarwanda bakomeje kungukira ku bikorwa by’ ingabo z’ u Rwanda mu iterambere [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 5 May 2018 Yasuwe: 1691

Abaturage b’ akarere ka Rulindo baravuga ko bafite icyizere cyo kuzabona umusaruro mwinshi w’ ibijumba kuko tariki 4 Gicurasi 2018 ingabo z’ u Rwanda zabafashije gutabira hegitari 15 z’ imigozi y’ ibijumba mu gishanga cya Bahimba giherereye mu murenge wa Mbogo.

Ni muri gahunda ngarukamwaka y’ ingabo z’ u Rwanda aho izi ngabo zegera abaturwanda bagafatanya mu bikorwa bitandukanye bizamura imibereho yabo abarwaye indwara zananiranye nabo ingabo z’ u Rwanda zikabavura.

Mukandekezi Theresia umuhinzi wo muri aka karere yabwiye itangazamakuru ko kuba ingabo z’ u Rwanda zibegera bagafatanya imirimo y’ ubuhinzi ari ikimenyetso cy’ ubushuti buri hagati y’ abaturage n’ ingabo.



Yagize ati “Kuba ingabo zaje hano bitwongera umurava, turimo kubaganiriza ubuzima bwacu buciriritse tukabiyumvamo, ni inshuti nziza cyane.Twizeye ko uyu mubano n’ ubufatanye bizatuma turandura imirire mibi”

Tariki 20 Mata 2018 ubwo ibikorwa by’ ingabo z’ u Rwanda mu iterambere hahinzwe hegitari 57.3 z’ ibijumba na hegitari 137.6 z’ ibirayi mu gihugu hose.

Abasirikare b’ inzobere mu Buvuzi muri iyi gahunda y’ ingabo z’ u Rwanda mu iterambere muri iki cyumweru barimo kuvura abarwayi mu bitaro bya Ntarama mu karere ka Bugesera.


Karekezi Cassien w’ imyaka 65 uvuga ko amaranye ikibyimba imyaka itanu atanga amafaranga ngo arebe ko yakira yishimiye ko ingabo z’ u Rwanda zamubaze ndetse ngo atangiye koroherwa.

Yagize ati “Natakaje amafaranga nshaka umuganga w’ inzobere wamvura. Ku bw’ amahirwe naje hano mpasanga abadogiteri b’ abasirikare ndishimye bambaze nabagiwe hafi yo mu rugo, ndumva ndimo koroherwa”

Abasirikare bazakomeza kuvura abarwayi mu bitaro bya Ntarama kugeza mu mpera za Nyakanga.

Abarwayi bamaze kuvurwa mu gihugu hose barenga 9,400 , abagabo bamaze gusiramurwa barenga 11 000 naho abipimishije agakoko gatera SIDA ku bushake ni 795. Abasirikare kandi bamaze gusana amazu 135 no kubaka ubwiherero 356 utaretse no gufasha abaturage gukora isuku aho batuye.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyamakuru Constantin Tuyishimire wa Radio na TV1 yaburiwe...

Umunyamakuru witwa Constantin Tuyishimire wakoreraga Radio na TV1 I Gicumbi...
18 July 2019 Yasuwe: 7223 0

Nizigiyimana umusore w’imyaka 23 yahanze umuhanda urenga ibirometero 7...

Nizigiyimana Emmanuel wo mu mudugudu wa Gisovu Akagari ka Nkoto Umurenge wa...
18 July 2019 Yasuwe: 2319 0

Umubiri wa Senateri Kagoyire waguye muri Amerika wagejejwe i...

Senateri Bishagara yitabye Imana ku wa Mbere w’icyumweru gishize mu bitaro...
17 July 2019 Yasuwe: 4807 1

Kayonza: Indi modoka ya Coaster yaguye mu manga ihitana abantu...

Ku munsi w’ejo taliki ya 16 Nyakanga 2019,habaye impanuka zitandukanye...
17 July 2019 Yasuwe: 3030 0

Gicumbi: Habineza yariwe n’ikiryabarezi bimutera kwiyahura arapfa

Umugabo witwa Habineza Bartazar w’imyaka 51 ukomoka mu Mudugudu wa Murambi,...
16 July 2019 Yasuwe: 4400 1

Kirehe: Umukecuru arashinjwa kuroga umusore gutunda amatafari yambaye ubusa...

Umukecuru w’imyaka 62 witwa Nyankuba Mariya utuye mu Murenge wa Kirehe mu...
16 July 2019 Yasuwe: 4213 1