skol
fortebet

Abanyarwanda ibihumbi 11 bafite ubumuga bagiye gufashwa by’umwihariko

Yanditswe: Thursday 28, Jun 2018

Sponsored Ad

Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), yatangaje ko mu mwaka w’ ingengo y’ imari 2018/19 izatera inkunga abafite ubumuga ihereye ku bari mu cyiciro cya mbere bangana n’ibihumbi 11.

Sponsored Ad

Yabitangaje mu biganiro yagiranye n’abafatanyabikorwa kuri uyu wa kabiri tariki 26 Kamena 2018, byari bigamije gutegura inama mpuzamahanga iziga ku mibereho y’abafite ubumuga ku isi mu kwezi gutaha.

Mu bufasha Leta izagenera abafite ubumuga, harimo amafaranga yo kubatunga mu buzima bwa buri munsi, ubuvuzi burimo no kugenerwa insimburangingo ndetse n’uburezi.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alvera Mukabaramba avuga ko hataramenyekana ingengo y’imari izagenda kuri ibi bikorwa, kuko bakirimo kuyiganiraho n’abafatanyabikorwa.

Agira ati ”Turakuriza amikoro y’igihugu, ariko turi kumwe n’abafatanyabikorwa. Umuntu ufite ubumuga bukomatanyije uri mu muryango utishoboye azafashwa mu bintu byose”.

MINALOC ivuga ko abafite ubumuga mu gihugu hose bangana n’ibihumbi 446, ariko abamaze gushyirwa mu byiciro ari ibihumbi 154.

Muri abo bashyizwe mu byiciro, abari mu cyiciro cya mbere bangana n’ibihumbi 11 nibo bazagenerwa ubufasha muri uyu mwaka.

MINALOC ivuga ko gushyira mu byiciro abafite ubumuga ari igikorwa gihenze cyatwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari imwe, ikaba ari yo mpamvu itarabashyira mu byiciro bose.

Biteganijwe ko abafite ubumuga bazafashwa hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe babarizwamo bakanongererwaho ubufasha bujyanye n’ubumuga buri muntu afite.

Ivuga ko abafite ubumuga cyane cyane ubukomatanije, bashyirwa mu bigo biri hirya no hino mu gihugu aho baherwa ubuvuzi bakanafashwa kwiga imyuga inyuranye.

Ku ruhande rw’abafite ubumuga, uwitwa Komezusenge Charles ufite ubumuga bw’uruhu, asaba ko inama MINALOC yagiranye n’abafatanyabikorwa yatanga ibisubizo byihutirwa bitazatwara imyaka.

Ati ”Nk’ubu twebwe abafite ubumuga bw’uruhu dukeneye amavuta yo kwisiga kugira ngo ubukana bw’izuba butaduteza kanseri, nyamara nta muntu muri twe ubasha kuyigurira”.

Avuga ko icupa rimwe ry’amavuta rimara minsi itarenze ibyumweru bibiri ari amafaranga ibihumbi 15, akaba asaba ko ayo mavuta yakurirwaho imisoro kugira ngo ahenduke.

N’ubwo MINALOC yizeza abafite ubumuga ko bazabona insimburangingo zirimo ayo mavuta hagendewe ku bwinsungane mu kwivuza(Mituelle de santé), bo bumva ko atari igisubizo kiri hafi.

Umuryango uhuza abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ukomeza uvuga ko utewe impungenge n’uko imibereho yabo ishingiye ahanini ku baterankunga bashobora kuba babavanaho amaboko igihe icyo ari cyo cyose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa