skol
fortebet

Abarimu bagiye gutangira gukoreshwa ikizamini cy’icyongereza

Yanditswe: Thursday 31, Jan 2019

Sponsored Ad

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko muri uyu mwaka abarimu bigisha muri Kaminuza no mu mashuri Nderabarezi (TTCs) bazatangira guhabwa ikizami cy’ Icyongereza,mu rwego rwo gusuzuma ubumenyi bafite muri uru rurimi.

Sponsored Ad

Minisitiri w’uburezi,Dr Eugene Mutimura, yabwiye abanyamakuru ko muri uyu mwaka aba barimu bazatangira guhabwa ibizamini by’Icyongereza byo gusuzuma ubumenyi bafite kuri uru rurimi basabwa kwigishwamo.

Yagize ati “Iyi gahunda izatangira uyu mwaka, ihereye ku barimu bo muri za kaminuza no muri za TTCs. Umwaka utaha hazakuriraho abigisha muri mwaka wa 6 w’ amashuri yisumbuye, 2021 hazakurikira abigisha mu kiciro rusange Tronc Commmun n’ abigisha mu kiciro cya kabiri cy’ amashuri abanza. Iyi gahunda izakorwa mu byiciro.”

Minisiteri y’uburezi irashaka kuzamura ubumenyi bw’Icyongereza ku barimu benshi cyane ko hari abanyeshuli bagaragaje ubumenyi buke kuri uru rurimi.

Abanyeshuri nabo bazahabwa amasuzuma menshi mu rurimi rw’Icyongereza kugira ngo bakarishye ubumenyi bwabo.

Ibitekerezo

  • Nukuri iyo gahunda turayishimiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa