skol
fortebet

’Abarimu ntabwo bahembwa, biriya ntabwo ari uguhembwa’ PS Imberakuri

Yanditswe: Wednesday 15, Aug 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ ishyaka PS Imberakuri ritavuga rumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda riri kwiyamamaza mu matora y’ abadepite, risanga ikibazo gikomereye uburezi ari ireme ry’ uburezi naryo riterwa n’ uko abarimu bahembwa make iri shyaka rigereranya no kudahembwa.

Sponsored Ad

Mukabunani Christine yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kanama ko abona abarimu badahembwa kuko bahembwa umushahara utajyanye n’ ibiciro ku masoko.

Yagize ati "Ikibazo cy’ uburezi giteye inkeke kubera ko mwarimu ntabwo ahembwa, biriya ntabwo ari uguhembwa. Ibihumbi 50 ku kwezi n’ ukuntu ibintu bihenze ku isoko ntabwo ari umushahara ukwiriye umwarimu. Tuzaharanira ko bahembwa neza kandi abana babo bakigira ubuntu"

Iri shyaka ririzeza abanyarwanda ko nibaritora rizakora ubuvugizi mwarimu agahembwa neza kandi umwana wa mwarimu akigira ubuntu.

Mu buzima iri shyaka rivuga ko riharanira ko Leta izashyiraho amafurumasi akorana na mituelle kuko akenshi umurwayi ajya kwa muganga bamwandikira imiti akayibura muri farumasi yo kwa muganga yajya kugura imiti muri farumasi yigenga akishyura 100% nyamara abafite RAMA , RADIANT ....bagura imiti muri farumasi zo hanze bakishyurirwa n’ ubwishingizi.

Iri shyaka kandi rivuga ko rizaharanira ko uburangare bw’ abaganga butuma abarwayi babura ubuzima buhagarara.

Ishyaka PS Imberakuri mu matora aheruka y’ abadepite ryabuze amajwi 5% asabwa ngo rigire abarihagarira mu nteko, ariko kuri iyi nshuro ryizeye ko rizabona amajwi arihesha imyanya mu nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda kuko mu matora y’ ubushize abantu bari batararimenya ariko ngo ubu bararimenye.

Iri shyaka ryashinzwe muri 2009 nyuma riza guhura n’ ikibazo cy’ uko Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’ u Rwanda witwa Me Ntaganda Bernard yavugaga ko ari irye. Mukabunani avuga ko ibi bibazo byakemutse burundu.

Ibitekerezo

  • Ubu nibwo mubibonye igihe mwamazemo ko mutakivuze icyo kibazo cyabarimu

    Ayo duhembwa aratunyura Kandi ntacyo mwakora ngo murushe ubuyobozi dufite.Uko iterambere riza nayo aziyongera.

    Umushahara wa mwarimu (40 000Frw),ni "urusenda".Mu gihe Ubukode bw’inzu igaragara ari 100 000 Frw.Niyo mpamvu abarimu hafi ya bose ba Primary baretse Byeri.Nyamara ba Nyakubahwa biganye muli University,bahembwa za Miliyoni hamwe n’imodoka Leta ibagurira,bakishyuraho make nta misoro kuli Customs.Akarengane (injustice) ku isi ni kenshi cyane.Kazakurwaho n’Ubwami bw’imana buri hafi.Nukuvuga ubutegetsi bw’imana.Nkuko Daniel 2:44 havuga,buzaza ku munsi w’imperuka,bukureho ubutegetsi bw’abantu ku isi hose,buhabwe Yesu ahindure isi paradizo (Ibyahishuwe 11:15).Ibibazo byose biveho,harimo n’ubusumbane.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,shaka imana cyane,ubifatanye no gushaka umugati.Abibera mu byisi gusa ntabwo bazaba muli Paradizo,kubera ko Imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).

    Mukamurenzi nturi umwarimu ahubwo urabanga! Ahubwo vuga ngo RPF nabyo ibikoreho kuko birakwiye kandi for sure nibyo bidindiza ireme ry’uburezi. Bareke gushakira ibisubizo aho bitari

    Twaranyuzwe. Mubivuga mushaka amajwi yacu gusa iyo tumaze kubatora icyo dupfana kiba kirangiye. Niyo utakongera umushahara ukegera abanyarwanda ukabahumuriza byaba bihagije. Mujye murerka kutujijisha.

    Mukamwezi wowe ntabwo uri umwarimu.Umushahara wa mwarimu ni intica ntikize.Njye mfite ubushobozi nabatora 100%.Ayo uhembwa arakunyuze wowe nande?

    ESE mwebwe mutekereza ko mwarimu ahembwa 50 m ? Mwimushinyagurira. Yabaye 40m

    Iki gitekerezo ngihaye 100% . Naho abatubeshya ko banyuzwe, birashoboka nabyo. Kuko ubaye uri umudore ufite iwanyu bifashije kuburyo umushahara wawe bawuguharira ngo wiyiteho gusa, yaba ari ayo. Mugihe njyewe mperutse kuwubara uburyo nawutungisha umuryango wanjye w’abantu 7, nsanga umuntu wese agomba gutungwa n’amafaranga 195 Ku munsi. Abasomyi ni mumfashe mubwire ukuntu 195 fr yatunga umuntu Ku munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa