skol
fortebet

Abaturage basabwe kuba maso ngo imvura nyinshi iracyariho

Yanditswe: Friday 04, May 2018

Sponsored Ad

Leta y’ u Rwanda yasabye abaturarwanda kutirara kuko imvura nyinshi ishobora gukomeza guteza ibiza igikomeje by’ umwihariko mu ntara y’ Amajyaruguru n’ amagepfo.

Sponsored Ad

Byatangarijwe mu nama yabereye mu biro bya Minisitiri w’ Intebe aho abaminisitiri batandukanye bagaragazaga ingamba zafashwe mu guhangana n’ ibiza n’ ingaruka zabyo.

Ku wa Gatatu habaye inama y’ umwihariko y’ abaminisitiri yibanze ku biza birimo guterwa n’ inmvura nyinshi y’ itumba ry’ uyu mwaka wa 2018. Ibi biza bimaze guhitana abagera ku 180 kuva muri Mutarama 2018.

Iyi nama yemeje ko guverinoma izakomeza gufasha abagezweho n’ ingaruka z’ ibiza.

Mu nama abaminisitiri bagiranye n’ itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 3 Gicurasi 2018, Minisitiri w’ ibidukikije, Dr Vincent Biruta yavuze ko imvura igikomeje nk’ indi minsi 10 cyangwa irenga by’ umwihariko mu ntara y’ amajyaruguru, uburengerazuba, n’ amagepfo.

Yagize ati “Turasaba abantu kwitondera ibihe turimo . Buri wese akwiye kumva ko ari inshingano kwirinda ibiza mu gihe nk’ iki cy’ imvura”

Minisitiri Biruta yavuze ko imvura yaguye mu mezi ane ashize ariyo mvura nyinshi ibayeho mu myaka 36 ishize.

Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ igihugu Francis Kaboneka yasabye abantu batuye mu manegeka kuhimuka bakajya ahadashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo hirindwe ko abantu bakomeza kwicwa n’ imvura.

Yagize ati “Twasabye abatuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka. Bamwe barabikora abandi barabyirengagiza”

Ikigo cy’ igihugu cy’ imiturire RHA kivuga ko hakenewe amazu ibihumbi 7 mu kwimura abakiri mu manegeka.

Kuko hegitari 4,000 z’ imyaka y’ abaturage zangijwe n’ imvura idasanzwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ubuhinzi n’ ubworozi Fulgence Nsengiyumva avuga ko Leta yateguye imbuto n’ ibiribwa byo gufasha abahuye n’ icyo kibazo kugeza mu kwezi kwa Nyakanga gushira.

Hateganyijwe toni 7000 z’ ibigori toni zirenga 4000 z’ ibishyimbo.

Imyaka y’ abaturage yangijwe n’ imvura idasanzwe y’ uyu mwaka ifite agaciro ka miliyari 4.
Impuguke zivuga ko imihindagurikire y’ imvura yatewe n’ uko turi mu gihe cya La Niña, gikonjesha amazi yo mu Nyanja ya Pacifique.

Ibitekerezo

  • Iyaba mwateguzaga abaturage mbere ntimubivuge ari uko abantu bamaze gushira .Nyamata mbere mwatubwiraga ko ihinga rizagenda neza ndetse ko nta kibazo umusaruro w’ubuhinzi uzaba ari mwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa