skol
fortebet

Abatuye Umurenge wa Cyabakamyi ngo babona usa n’uri mu gikari cy’igihugu

Yanditswe: Wednesday 18, Jul 2018

Sponsored Ad

Abatuye umurenge wa Cyabakamyi ho mu karere ka Nyanza baravuga ko bahejejwe mu bwigunge no kuba umurenge wabo ariwo wonyine utagira umuriro w’amashanyarazi mu karere kose, mu gihe imirenge iwukikije yawuhawe.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza burizeza aba baturage ko iki kibazo kiri hafi gukemuka kuko n’isoko ryo kubikora ryatanzwe bikazakorwa muri iyi ngengo y’imari yatangiye muri uku kwezi kwa 7.
Aba baturage bavuga ko gutera imbere kwabo bigikomwa mu nkokora no kuba uyu murenge nta muriro (...)

Sponsored Ad

Abatuye umurenge wa Cyabakamyi ho mu karere ka Nyanza baravuga ko bahejejwe mu bwigunge no kuba umurenge wabo ariwo wonyine utagira umuriro w’amashanyarazi mu karere kose, mu gihe imirenge iwukikije yawuhawe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza burizeza aba baturage ko iki kibazo kiri hafi gukemuka kuko n’isoko ryo kubikora ryatanzwe bikazakorwa muri iyi ngengo y’imari yatangiye muri uku kwezi kwa 7.

Aba baturage bavuga ko gutera imbere kwabo bigikomwa mu nkokora no kuba uyu murenge nta muriro w’amashanyarazi ugira, nyamara indi mirenge y’aka karere yose yarawuhawe. Ibi ngo bituma bakora urugendo rurerure bajya kuwushaka aho wageze.

Ni mu gihe ariko ngo bagiye babyizezwa by’umwihariko nk’abaje kwiyamamariza imyanya runaka y’ubuyobozi babizeza ubuvugizi, nyamara bagategereza amaso agahera mu kirere. Ibi rero ngo bituma babona ko umurenge wabo uri nko mu gikari cy’igihugu bakabihuza no kuba kenshi mu ngo z’abantu hari ubwo bibagirwa gushyira amashanyarazi mu gikari.

Kuri ubu umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme arizeza abatuye uyu murenge ko ibikorwa by’umushinga wo kuhageza amashanyarazi biteganyijwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, kuko ngo ku bufatanye n’ikigo REG isoko ryamaze gutangwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa