Abayisilamu 22 bari bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba bagizwe abere n’urukiko

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 March 2019 Yasuwe: 1848

Abayisilamu 22 muri 40 bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba bagizwe abere n’urugereko rw urukiko rukuru rwihariye ruburanisha imanza zambukiranya imipaka rukorera i Nyanza, nyuma yo gusanga ibyaha bashinjwa bitabahama.

Uru rubanza rwari rumaze gusubikwa kabiri kose kubera impamvu z’ubunini bwarwo,rwasomwe kuri uyu wa Gatanu taliki ya 22 Werurwe 2019,Kuva isaa yine n’igice za mu gitondo kugeza saa moya n’iminota icumi za nimugoroba.

Abaregwa biganjemo urubyiruko rw’Abayisilamu, batawe muri yombi mu 2016 bashinjwa ibyaha by’iterabwoba, ubuhezanguni, ubugambanyi, gushishikariza abandi gukora iterabwoba no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Umucamanza yatangiye agaragaza uko abaregwa n’ubushinjacyaha baburanye ndetse n’ibimenyetso bagiye bashingiraho, anagaragaza ingingo zamategeko bagiye bashingiraho.

Gusoma uru rubanza byatwaye igihe kinini bitewe n’ubwinshi bw’abaregwa,kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice ubwo umucamanza yatangiraga kuvuga ibihano urukiko rwageneye abaregwa.

Abantu 22 bagizwe abere, babiri bahanishwa igifungo cy’imyaka 10, abandi 13 bahanishwa igifungo cy’imyaka itanu naho batatu basigaye bahanishwa igifungo cy’amezi atandatu.

Abayisilamu bakatiwe amezi atandatu bahise barekurwa bitewe n’igihe bamaze muri gereza, kimaze no kurengaho imyaka igera kuri ibiri.

Inshuti n’imiryango y’abaregwa ntabwo yari yitabiriye uru rubanza cyane, kubera ko bumvaga ko rwongera gusubikwa.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gisagara

    Nubwo Abasiramu benshi ari intagondwa,ntabwo ari abasiramu bose.Ikindi kandi,no mu Yandi madini habamo intagondwa.Muzi ejobundi intagondwa y’umukristu yishe Abaslamu bisengeraga mu Misigiti,mu gihugu cya New Zealand,hagapfa abantu 50.Abanyabyaha baba mu madini yose.
    Gusa hari idini imwe gusa igerageza kurusha izindi,mu kwirinda gukora ibyaha.Ntabwo nshaka kuyivuga kugirango abantu badakeka ko mfite aho mbogamiye.Ariko iyo dini,niyo yonyine itararwanye intambara ya 1990-1994 kandi abayoboke bayo ntabwo bakoze genocide.Abayigize birinda kujya muli politike no mu ntambara zo mu isi.Ahubwo barangwa no kujya mu nzira bose bakabwiriza ijambo ry’Imana kandi badasaba icyacumi nk’andi madini.

    5 months ago

Inzindi nkuru

Kamonyi : Ikamyo itwara umucanga yagonzwe na Hiace abantu 18...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 23 Kanama 2019,imodoka yo mu...
24 August 2019 Yasuwe: 445 0

GISENYI:Abaturage babangamiye icyemezo cy’umuhesha w’inkiko cyo gusenyera...

Abaturage bo mu Kagari ka Bugoyi mu Murenge wa Gisenyi babangamiye icyemezo...
23 August 2019 Yasuwe: 2278 0

RUSIZI:Kamuzizi yafashe icyemezo cyo gutwika diplome ye abitewe n’itorero...

Umugabo witwa Kamuzinzi Daniel wo murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi,...
23 August 2019 Yasuwe: 3010 0

Urukiko rwanze kurekura ba banya Kenya bakurikiranyweho kubeshya urubyiruko...

Urukiko rw’ibanze rwa Kagamara ruherereye mu karere ka Kicukiro rwategetse...
23 August 2019 Yasuwe: 532 0

Kabagema wabaye Umujyanama w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa mu gihe cy’imyaka 4...

Kabagema Christophe wabaye Umujyanama w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa mu gihe...
22 August 2019 Yasuwe: 2478 0

Ingingo z’ingenzi zikubiye mu masezerano Perezida Kagame na Museveni...

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 21 Kanama 2019 nibwo perezida Kagame na...
21 August 2019 Yasuwe: 4337 0