skol
fortebet

Abayisilamu 22 bari bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba bagizwe abere n’urukiko

Yanditswe: Saturday 23, Mar 2019

Sponsored Ad

Abayisilamu 22 muri 40 bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba bagizwe abere n’urugereko rw urukiko rukuru rwihariye ruburanisha imanza zambukiranya imipaka rukorera i Nyanza, nyuma yo gusanga ibyaha bashinjwa bitabahama.

Sponsored Ad

Uru rubanza rwari rumaze gusubikwa kabiri kose kubera impamvu z’ubunini bwarwo,rwasomwe kuri uyu wa Gatanu taliki ya 22 Werurwe 2019,Kuva isaa yine n’igice za mu gitondo kugeza saa moya n’iminota icumi za nimugoroba.

Abaregwa biganjemo urubyiruko rw’Abayisilamu, batawe muri yombi mu 2016 bashinjwa ibyaha by’iterabwoba, ubuhezanguni, ubugambanyi, gushishikariza abandi gukora iterabwoba no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Umucamanza yatangiye agaragaza uko abaregwa n’ubushinjacyaha baburanye ndetse n’ibimenyetso bagiye bashingiraho, anagaragaza ingingo zamategeko bagiye bashingiraho.

Gusoma uru rubanza byatwaye igihe kinini bitewe n’ubwinshi bw’abaregwa,kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice ubwo umucamanza yatangiraga kuvuga ibihano urukiko rwageneye abaregwa.

Abantu 22 bagizwe abere, babiri bahanishwa igifungo cy’imyaka 10, abandi 13 bahanishwa igifungo cy’imyaka itanu naho batatu basigaye bahanishwa igifungo cy’amezi atandatu.

Abayisilamu bakatiwe amezi atandatu bahise barekurwa bitewe n’igihe bamaze muri gereza, kimaze no kurengaho imyaka igera kuri ibiri.

Inshuti n’imiryango y’abaregwa ntabwo yari yitabiriye uru rubanza cyane, kubera ko bumvaga ko rwongera gusubikwa.

Ibitekerezo

  • Nubwo Abasiramu benshi ari intagondwa,ntabwo ari abasiramu bose.Ikindi kandi,no mu Yandi madini habamo intagondwa.Muzi ejobundi intagondwa y’umukristu yishe Abaslamu bisengeraga mu Misigiti,mu gihugu cya New Zealand,hagapfa abantu 50.Abanyabyaha baba mu madini yose.
    Gusa hari idini imwe gusa igerageza kurusha izindi,mu kwirinda gukora ibyaha.Ntabwo nshaka kuyivuga kugirango abantu badakeka ko mfite aho mbogamiye.Ariko iyo dini,niyo yonyine itararwanye intambara ya 1990-1994 kandi abayoboke bayo ntabwo bakoze genocide.Abayigize birinda kujya muli politike no mu ntambara zo mu isi.Ahubwo barangwa no kujya mu nzira bose bakabwiriza ijambo ry’Imana kandi badasaba icyacumi nk’andi madini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa