Abayobozi b’u Rwanda na Uganda bagiye guhurira i Kigali mu nama yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Luanda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 September 2019 Yasuwe: 1684

Abayobozi ba Uganda nabo mu Rwanda bazahurira i Kigali ku wa Mbere w’icyumweru gitaha mu biganiro bigamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi yashyiriweho umukono muri Angola kuwa ku wa 21 Kanama 2019.

Muri Kanama 2019 nibwo perezida Kagame na Museveni bahuriye muri Angola hamwe na bagenzi babo barimo Denis Sassou Nguesso wa Congo, Félix Tshisekedi wa RDC na João Lourenço wa Angola basinya kuri aya masezerano agamije gushyira akadomo ku bwumvikana buke bwari hagati y’ibi bihugu byombi ariyo mpamvu impande zombi zigiye guhurira I Kigali mu cyumweru gitaha.

Ku ruhande rwa Uganda itsinda rizaba riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sam Kutesa na ho iry’u Rwanda rizaba riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Oliver Nduhungirehe.

Aya masezerano y’ubwumvikane azwi nka MoU, agamije gukemura ibibazo by’ubwumvikane buke bumaze igihe hagati y’ibihugu y’u Rwanda na Uganda bwaturutse ahanini kuba Uganda yarashinjwe gufasha abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda,guhohotera Abanyarwanda babaga ku butaka bwa Uganda ndetse no kubangamira abashoramari b’Abanyarwanda.

Ingingo ya mbere y’aya masezerano ku gika cya 2, kugera ku cya 4 yasabye ibihugu byombi kwirinda kubangamirana.

Igira iti "Buri ruhande rugomba guhagarika ibikorwa byose bigamije guhungabanya urundi haba byaba ibyo rukorera ku butaka bwarwo cyangwa ku butaka bw’igihugu gituranyi, rukirinda impamvu zose zatuma rukekwaho ibyo bikorwa zirimo gutera inkunga, guha imyitozo no kwivanga n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’urundi ruhandi. Hari kandi kurinda no kubahiriza uburenganzira bwo kwishyira ukizana ku baturage batuye cyangwa batemberera ku butaka bwa buri ruhande n’abo bakubahiriza amategeko yacyo.

Hari kandi gusubukura mu maguru mashya ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi haba urujya n’uruza rw’abantu n’urw’ibicuruzwa hagamijwe iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi."

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble joel i burundi

    Nukuri baribatatinze kuko vyatubabaza natwe kudahuza kwabo

    5 days ago

Inzindi nkuru

Urubanza rwa wa muyobozi wa Goodrich TV uherutse gukubita umukobwa...

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo rwasubitse gusoma urubanza ku ifunga...
17 September 2019 Yasuwe: 1818 0

Umuyobozi wa Cholare Abarinzi uherutse gupfira mu mpanuka yashyinguwe

Uwari muyobozi wa Korali Abarinzi ya ADEPR Gasave, Mushimiyimana...
17 September 2019 Yasuwe: 2764 0

Ifoto y’umunsi: Hagaragajwe indamukanyo nshya yafasha abantu guhashya...

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane,n’ukuriye Ingabo mu Ntara y’u...
17 September 2019 Yasuwe: 3950 0

Kinuthia waregwaga gutekera umutwe urubyiruko rwo mu Rwanda kuri KCC...

Umunyakenya witwa Kinuthia Charles wari umaze amezi make atawe muri yombi...
17 September 2019 Yasuwe: 1989 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ibihano bikarishye bizajya bifatirwa abantu...

Umuvugizi wa Polisi CP JB Kabera,yatangarije mu kiganiro Waramutse Rwanda...
16 September 2019 Yasuwe: 3764 1

U Rwanda na Uganda bafashe ingamba zirindwi zikomeye zirimo ko Abanyarwanda...

Abahagarariye Leta y’u Rwanda na Uganda bateraniye i Kigali uyu munsi taliki...
16 September 2019 Yasuwe: 5962 0