skol
fortebet

Abiga imyuga n’ ubumenyingiro barimo gutegurirwa isomo ry’ uburinganire

Yanditswe: Wednesday 12, Sep 2018

Sponsored Ad

Minisiteri y’ uburinganire n’ Iterambere ry’ Umuryango irimo gutegura isomo ry’ uburinganire rizajya ryigishwa abanyeshuri biga mu mashuri y’ imyuga n’ ubumenyi ngiro.

Sponsored Ad

Umukozi wa MIGEPROF ushinzwe guteza imbere uburinganire Nkundimfura Rosette yavuze ko iryo somo rizafasha abanyeshuri cyane cyane b’abakobwa guhindura imyumvire no gusobanukirwa ko nta murimo wagenewe abahungu gusa utakorwa n’abakobwa, nk’uko benshi bakunze kubyishyiramo bikabadindiza.

Ngo bizanafasha no mu bukangurambaga abayobozi b’ibyo bigo bazageza ku babyeyi batandukanye, bigatuma umubare w’abakobwa biga imyuga n’ubumenyingiro wiyongera.

Nkundimfura anavuga ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyo gahunda yo kwimakaza uburinganire mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, hakwiye gushyirwaho ishuri ryihariye ry’abana b’abakobwa kuko bigaragara ko ntayahari kandi nyamara akenewe.

Yagize ati “Turimo kureba niba dushobora kubona ishuri ry’abana b’abakobwa ryiza bita (School of Excellence) rigashyirwamo ibikoresho rikanashyirwamo amashami bitirira ko ari ay’abagabo n’ibikoresho bigendana nayo”.

Ibyo byagarutsweho mu nama yahuje Ikigo cy’Igihugu cyigisha imyuga n’ubumenyingiro WDA, n’abahagarariye MIGEPROF, ikaba yari igamije kwigira hamwe uburyo bwo guhindura imyumvire ku bana b’abakobwa bikigaragara ko batitabira amashuri y’imyuga cyane.

Muri iyo nama hanafatiwemo umwanzuro wo gukora ubukangurambaga ku babyeyi, ndetse no ku bana, bagasobanurirwa ko imyuga n’ubumenyingiro ari inzira ikomeye cyane y’iterambere kuko umwana wayize iyo avuye ku ishuri atandukanye n’uwize amateka.

Nkundimfura ati “Iyo umunyeshuri arangije amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, nk’ubwubatsi, ubukanishi, amashanyarazi, umuha umurimo ujyanye n’ibyo yize akawutunganya. N’iyo abonye ubushobozi bwo kwihangira wa murimo abigeraho agatera imbere akanatanga n’akazi. Bivuze ko viziyo 2020 twifuza ntitwayigeraho imyuga n’ubumenyingiro idahawe ingufu.”

Umuyobozi ushinze kwimakaza ihame ry’uburinganire mu kigo gishinzwe gushyira mu bikorwa imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda Polytechnique) Golden Bamwine yavuze ko gahunda yo guhugura no gutegura kwigisha abayobozi b’ibigo kwimakaza iryo hame ry’uburinganire ari ngombwa, kubera ko inyigo zagiye zikorwa zagaragaje ko umubare w’abana b’abakobwa ukiri muto cyane muri ayo mashuri.

Asanga ishuri ryihariye ryiyongera ku ryari risanzwe i Nyanza ari ngombwa, kugira ngo rifashe abakobwa kwiga iyo myuga bisanzuye, ribarinde ibibaca intege.

Umuyobozi w’Ikigo cy’imyuga n’ubumenyingiro cya APAPE Gikondo Ndahiriwe Ezechiel, avuga ko iyo arebye abanyeshuri barangiza amasomo mu bijyanye no guteka, akenshi asanga muri 40 harimo abahungu 2 gusa.

Nawe ashimangira ko ubukangurambaga ku buringanire bukenewe, kuko imyumvire y’uko hari amasomo y’abakobwa n’ay’abahungu by’umwihariko mu kigo abereye umuyobozi ikigaragara.

Nubwo ariko harimo gukorwa ibishoboka ngo abana b’abakobwa biyongere mu mashuri y’imyuga, ntibikuraho ko n’abahungu bakwiye kwiga ibyitirirwa abakobwa nko guteka, gusuka, bagomba kubyitabira kandi bakabikora neza.

Src: KigaliToday

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa