skol
fortebet

Abiga mu bigo byigenga nabo ntibemerewe telefone n’ imisatsi isutse

Yanditswe: Thursday 14, Jun 2018

Sponsored Ad

Minisiteri y’ uburezi mu Rwanda yatangaje ko abanyeshuri biga mu mashuri y’ inshuke, abanza n’ ayisumbuye babujijwe gutunga telefone ku ishuri ngo uzajya ayifatwanwa inshuro ebyiri azajya yirukanwa burundu ikigo cyanze kubuza abanyeshuri kuzitunga gifungwe burundu cyaba icya Leta cyangwa ikigenga.

Sponsored Ad

Byatangarijwe mu kiganiro n’ abanyamakuru kuri uyu 14 Kamena 2018 cyarimo Minisiteri y’ uburezi, iy’ Urubyiruko, iy’ Uburinganire n’ iterambere ry’ Umuryango, iy’ Umutegetsi bw’ igihugu ndetse na Ministeri ishinzwe ibikorwa by’ Inama y’ abaminisitiri.

Minisitiri w’ Uburezi Dr Eugene Mutimura yatangaje ko amabwiriza yo kubuza abanyeshuri gukoresha telefone asanzweho gusa ngo hasohotse andi ashimangira ko mu mashuri y’ inshuke, abanza n’ ayisumbuye telefone zitemewe mu ishuri.

Dr Mutimura avuga ko amabwiriza mashya asaba abarezi gusaka abanyeshuri bakamenya ko nta winjiranye telefone akanateganya ibihano.

Ati “ Umunyeshuri ufatanywe telefone arahamagarwa agatumwa ababyeyi be, umubyeyi n’ umwana bakibutswa ko gutunga telefone mu ishuri bitemewe, yazongera kubirengaho by’ insubira cyaha akirukanwa burundu”

Iburyo Rose Mary Mbabazi, hagati Minisitiri Francis Kaboneka na Minisitiri Dr Mutimura Eugene

Rose Mary Mbabazi, Minisitiri w’ urubyiruko yavuze ko nawe ashyigikiye icyemezo cyo kubuza abana gutunga telephone mu ishuri kuko zibarangaza kandi zikanaha urwaho abashaka kubagusha mu bibi.

Yagize ati “Iki cyemezo ni ngombwa cyane kubera y’ uko niba turerera u Rwanda tugomba kureba impamvu zose zatuma rya reme ry’ uburezi ritagerwaho…Iyo bafite telefone mu ishuri zirabarangaza kandi n’ abakeneye kujya kubakoresha ibyaha nizo buririraho”

Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ Igihugu Francis Kaboneka yashimangiye ko nk’ abareberera inzego z’ ibanze bafite amakuru menshi ko telefone abanyeshuri bazifashisha mu guhana gahunda n’ ababajyana mu byaha.

Ati “Hari cas nyinshi n’ amashuri turayazi. Ni ukuvuga ngo adafite telefone na wawundi umushuka ngo bajyane mu kabyiniro ntiyamubona. Abana bagura ibiyobyabwenge mu mashuri amwe n’ amwe bakoresha za telefone.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuye Isaac Munyakazi yavuze ko no gusuka imisatsi bibujijwe ku munyeshuri wiga mu mashuri y’ inshuke, abanza n’ ayisumbuye.

Isaac Munyakazi na Minisiti w’ uburinganire n’ iterambere ry’ Umuryango Esperance Nyirasafari nabo ntibashyigikiye ko abana batunga telefone ku ishuri

Ati “Telefone ni kimwe mu byo twabonye ko bishobora kurangaza abana bikabatwarira umwanya, ariko hari n’ ibindi bishingiye kumyitwarire yabo, aho wibaza uko umwana wo mu mashuri abanza ashobora kuza mu ishuri, utamutandukanya n’ umwana wiyo myaka bitewe n’ uburyo umubona”

Yakomeje agira ati “Ukibaza umwanya yafashe yisiga bya bintu bisiga mu maso, ku minwa, adefiriza imisatsi ari umwana muto wiga muri primary, akenshi na kenshi iyo urebye imitsindire yabo usanga batinda muri byabindi bakora birenze imyaka yabo.”

Minisiteri y’ uburezi yatangaje ko kubuza abanyeshuri maquillage, gusuka, no kudefiriza bireba n’ amashuri yigenga.

Ikigo cyaba ikigenga cyangwa icya Leta kitazubahiriza amabwiriza yo kubuza abanyeshuri gutunga telefone kizafungwa burundu niko Minisiteri y’ uburezi yavuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa