skol
fortebet

Abo mu misozi ya Musanze badafite amashanyarazi arabageraho vuba-Paul Kagame

Yanditswe: Wednesday 26, Jul 2017

Sponsored Ad

Paul Kagame ukomeje ibikorwa byo kwiyamamaza yijeje abatuye akarere ka Musanze ko abari mu misozi miremire amashanyarazi abageraho vuba.
Mbere yo gutangira kubagezeho ijambo rye, Kagame yabanje kubwira imbaga yari imutegereje i Musanze ko ejo atabashije kuboneka kuko yari yabuze ijwi, ariko uyu munsi yarihase kugira ngo aze babonane.
Ibi yabitangaje ubwo yiyamamaza i Musanze ku kibuga cya ISAE-Busogo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Nyakanga 2017.
Habumuremyi wigeze kuba (...)

Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yahawe umwanya abanze kuvuga uko azi amajyarugu; mu ijambo rye agize ati “Nagize amahirwe yo kubaherekeza henshi, ariko mwageze iwacu mu Majyaruguru…turakunda, iyo twakunze turakunda. Dukunda abantu babiri. Dukunda FPR Inkotanyi, mvuze ko hano muri Musanze ari FPR Inkotanyi nsa ntabwo naba mbeshye. Turagukunda [Paul Kagame] ijana ku ijana. Mutaraza si uku twari tumeze, si uku twari dusa. Turakungahaye, ikigega cy’u Rwanda kiri he? Kiri i Musanze.”

Hakurikiyeho Paul Kagame watangiye ashima abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza. Kagame atangiye ijambo rye agira ati "Uko mungana mutya, nk’ikimenyetso cy’ubumwe navugaga, nta kibazo gishobora kutunanira kugikemura… n’uwashaka kutunaniza ntaho yabona ahera. Duhereye kuri izo mbaraga n’ubushake, twebwe dukomeze inzira yacu yo kwiyubaka, y’amajyambere, yo kwiha umutekano."

Yasoje avuga ko Itariki iratinze

“Itariki iratinze, mu gitondo kare twazindutse bizajye kugera nka saa tanu cyangwa iki gihe twabirangije. Sibyo? Hanyuma rero, imyaka irindwi izaba ikurikira, twubake amajyambere, twubake amashuri, twubake andi mashuri, duhe abanyarwanda bose amashanyarazi abagereho. Bambwiye ko abatuye hejuru muri iriya misozi amashanyarazi atarabegera, arabageraho vuba, vuba cyane. Hanyuma ayo mashanyarazi usibye kutumurikira mu ngo, adufashe kubaka inganda n’ibindi byose twifuza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa