skol
fortebet

ADEPR yatoye abayobozi bashya basimbura ba Bishop Sibomana

Yanditswe: Saturday 17, Mar 2018

Sponsored Ad

Biro nyobozi ya ADEPR
Nyuma y’ amezi icyenda itorero ADEPR riyobowe n’ ubuyobozi bw’ inzibacyuho kuri uyu wa 17 Werurwe 2018 kuri Dove Hotel habereye amatora y’abayobozi batanu bagize biro Nyobozi igomba gusimbura iy’abamaze amezi icyenda bayobora mu nzubacyuho.
Umuvugizi wa ADEPR watowe ni Karuranga Euphrem; Umwungirije Rev. Karangwa John; Umunyamabanga Mukururu, Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul; Ushinzwe ubutegetsi n’imari, Umuhoza Aurélie naho Pasiteri Ntaganda Jean Paul yatorewe kuba (...)

Sponsored Ad

Biro nyobozi ya ADEPR

Nyuma y’ amezi icyenda itorero ADEPR riyobowe n’ ubuyobozi bw’ inzibacyuho kuri uyu wa 17 Werurwe 2018 kuri Dove Hotel habereye amatora y’abayobozi batanu bagize biro Nyobozi igomba gusimbura iy’abamaze amezi icyenda bayobora mu nzubacyuho.

Umuvugizi wa ADEPR watowe ni Karuranga Euphrem; Umwungirije Rev. Karangwa John; Umunyamabanga Mukururu, Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul; Ushinzwe ubutegetsi n’imari, Umuhoza Aurélie naho Pasiteri Ntaganda Jean Paul yatorewe kuba Umujyanama mu by’imari n’ubukungu.

Iyi nzibacyuho itorero ryayinjiyemo nyuma y’aho uwari Umuvugizi wa ADEPR, Bishop Sibomana Jean; Bishop Tom Rwagasana; Ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR; Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari; Sebagabo Bernard; Sindayigaya Théophile; Niyitanga Straton na Gasana Valens batawe muri yombi bashinjwa ibyaha by’imicungire mibi y’umutungo w’itorero.

Inzibacyuho yatowe ku wa 30 Gicurasi 2017 yari iyobowe na Rev. Karuranga Ephrem yatowe nk’Umuvugizi; Umwungirije aba Rev. Karangwa John; Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Ruzibiza Viateur; Umujyanama, Pasiteri Nsengiyumva Patrick n’Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Umuhoza Aulerie.

Muri icyo gihe, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, mu masaha ye ya nyuma mu nzibacyuho yabwiye Igihe ko bakoze akazi gakomeye mu gushyira itorero ku murongo nyuma y’ibibazo biremereye byarivuzwemo.

Yagize ati “Twageze kuri byinshi mu byo twari twiyemeje. Twahumurije abakirisitu tubabwira ibibazo biri mu itorero; twasuye abakozi mu turere twose tw’u Rwanda. Undi murimo wari ukomeye ni ubukungu aho navuga ko nta bwari buhari kuko dukurikije imyenda yari iriho yaba iy’abantu n’amabanki. Hari abo twaganiriye nabo tugerageza no kugabanya ayo twari tubafitiye.”

Mu bindi byagezweho, yavuze ko ADEPR yagiye yishyura imyenda irimo ibirarane by’amezi atatu ku mwenda wa Dove Hotel wanganaga na miliyari ebyiri na miliyoni 300 Frw, buri kwezi bakaba bishyuraho miliyoni 40; n’ay’ideni ry’ibindi bigo n’abantu ku giti cyabo rigera kuri miliyoni 638 Frw, ryishyuwemo miliyoni 432 Frw

Ibitekerezo

  • Imana ibajye imbere ngira ngo babonye isomo kubabanjirije. Ntawe utarya ariko uragereranya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa