skol
fortebet

Afurika inaniwe gukorana n’ urubyiruko yaba ikosheje bikomeye - Murekezi

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase avuga ko Afurika yaba ikoze ikosa rikomeye mu gihe guverinoma zayo zidakoranye neza n’urubyiruko mu guhanga imirimo no gutanga serivisi kandi ari bo mubare munini w’abatuye uyu mugabane.
Ibi yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kamena 2017 inama ngarukamwaka yiga ku kwizihiza imitangire ya serivisi zigenewe abaturage muri Afurika ibera i Kigali.
Murekezi avuga ko gutanga serivisi ari byo Abanyafurika bakeneye kandi (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase avuga ko Afurika yaba ikoze ikosa rikomeye mu gihe guverinoma zayo zidakoranye neza n’urubyiruko mu guhanga imirimo no gutanga serivisi kandi ari bo mubare munini w’abatuye uyu mugabane.

Ibi yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kamena 2017 inama ngarukamwaka yiga ku kwizihiza imitangire ya serivisi zigenewe abaturage muri Afurika ibera i Kigali.

Murekezi avuga ko gutanga serivisi ari byo Abanyafurika bakeneye kandi bakwiye kuko ngo ari uburenganzira bwabo atari impuhwe bagomba kugirirwa.
Yasabye abitabiriye iyi nama ko bagomba gukoresha ubumenyi bwabo ndetse n’ubunararibonye bafite ngo bagire inama ibigo ngo bitange serivisi zinoze ku baturage kandi zifite akamaro.

Yagize ati “Gukorana n’urubyiruko bifite inyungu nini cyane. Kuri ubu imibare igaragaza ko abarenga 60% by’abatuye Afurika ari urubyiruko. Kunanirwa gufatanya n’uyu mubare munini w’abaturage bacu byaba ari ikosa rikomeye.”

Nk’umuyobozi wa Guverinoma, Murekezi avuga ko mu rwego rwo gufasha urubyiruko guteza imbere ubushobozi bwabo mu gutanga umusaruro, za guverinoma zikwiriye gushyiraho amahugurwa ahwanye n’amahirwe ari ku isoko.

Aha yasabye imyigishirize yo muri Afurika ikwiriye kuvugurwa ngo ijyane n’ibisabwa na gahunda y’iterambere.

Ngo abo mu myaka itandukanye bakwiriye kuganira bagamije kubaka ubuyobozi bunoze bw’abazayobora Afurika mu gihe kizaza bakabasangiza ubumenyi bityo urubyiruko rukazafasha mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye ndetse na gahunda ya 2063 muri Afurika.

Murekezi yagaragaje ko ibitekerezo bizava muri iyi nama bizaba ari ingenzi kuko ngo Guverinoma zihaye intego zo guha abaturage serivisi zinoze.

Yagize ati “Ndasaba nkomeje ko mugira inama Afurika ku byerekeye gufatanya n’urubyiruko mu kubaka imitangire irambye ya serivisi nziza. Ntimwibagirwe kugira inama uyu mugabane ku kwigira no guha ubushobozi urubyiruko hagamijwe iterambere rusange n’iry’ubukungu.”

Mu gihe kandi urubyiruko ari rwo rukomeje kugaragaza guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuganga, Murekezi yasabye ritakwibagira nk’igikoresho cyateza imbere imitangire myiza ya serivisi.

Yatanze urugero rw’u Rwanda ubu rukataje mu kwifashisha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi aho serivisi zitandukanye zitangwa hifashishijwe umuyoboro wa internet.

Minisitiri w’Intebe yasoje avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ishimangira ko izashyira mu bikorwa ibitekerezi bizava muri iyi nama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa