skol
fortebet

Agakiriro ka Masoro kafashwe n’inkongi y’umuriro

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Agakiriro ko mu Mujyi wa Kigali, mu Murenge wa Masoro, ahazwi nka Zindiro kafashwe n’inkongi y’umuriro, ibikoresho by’abagakoreragamo birashya birakongoka.
Biravugwa ko inkongi yabereye avuga ko yatangiye ahagana saa Munani n’iminota 50 mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nyakanga mu 2023.
Umugabo witwa Hagenimana Alphonse yatangarije Igihe ducyesha iyi nkuru ko ko amakuru yo gushya kw’aha hantu bayamenyeshejwe n’abari ku izamu.
Ati “Ntawagira icyo avuga twagize ikibazo agakiriro (...)

Sponsored Ad

Agakiriro ko mu Mujyi wa Kigali, mu Murenge wa Masoro, ahazwi nka Zindiro kafashwe n’inkongi y’umuriro, ibikoresho by’abagakoreragamo birashya birakongoka.

Biravugwa ko inkongi yabereye avuga ko yatangiye ahagana saa Munani n’iminota 50 mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nyakanga mu 2023.

Umugabo witwa Hagenimana Alphonse yatangarije Igihe ducyesha iyi nkuru ko ko amakuru yo gushya kw’aha hantu bayamenyeshejwe n’abari ku izamu.

Ati “Ntawagira icyo avuga twagize ikibazo agakiriro kahiye hano muri Zindiro imashini. Nta kintu twaramuye twari dusanzwe dufite inzu ibaza hano ariko byose byahiye.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko amakuru bahawe n’ababonye iyi nkongi itangira avuga ko “yahereye muri imwe mu nzu zikorerwamo ububaji yatangiriyemo ibishashi bishobora kuba byaturutse ku muriro w’amashanyarazi.”

Hagenimana Alphonse avuga ko we ku giti cye ibikoresho yahishije bifite Agaciro k’abarirwa muri miliyoni 510.

Aka gakiriro ka Zindiro gafashwe n’inkongi y’umuriro mu gihe nta minsi myinshi yari ishize n’ako ku Gisozi mu Karere ka Gasabo nako gahuye n’iki kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa