skol
fortebet

Aho Inkotanyi zahuriye hakunze kuba amahirwe n’imvura mu bidasanzwe iragwa-P.Kagame

Yanditswe: Sunday 23, Jul 2017

Sponsored Ad

Paul Kagame umukandida watanzwe n’ishyaka FPR Inkotanyi yabwiye abaturage ba karere ka Ngoma ko aho Inkotanyi zihuriye ibintu byose bishoboka kuburyo n’imvura igwa bitari bisanzwe.
Christine Murebwayire umwe mu bashinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi yatangiye avuga ibyo akarere ka Ngoma gakungahayeho birimo ubuhinzi bw’inanasi n’ibitoki. Ngo inanasi zihinzwe ku buso bwa hegitari ibihumbi bibiri n’ibitoki nabyo ni uko.
Umuturage witwa Nyakarundi telesphore watanze (...)

Sponsored Ad

Paul Kagame umukandida watanzwe n’ishyaka FPR Inkotanyi yabwiye abaturage ba karere ka Ngoma ko aho Inkotanyi zihuriye ibintu byose bishoboka kuburyo n’imvura igwa bitari bisanzwe.

Christine Murebwayire umwe mu bashinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi yatangiye avuga ibyo akarere ka Ngoma gakungahayeho birimo ubuhinzi bw’inanasi n’ibitoki. Ngo inanasi zihinzwe ku buso bwa hegitari ibihumbi bibiri n’ibitoki nabyo ni uko.

Umuturage witwa Nyakarundi telesphore watanze ubuhamya bw’aho yavuye kugeza ubu, yashimangiye imiyoborere myiza ariyo yamufashije kwiteza imbere kugeza ub. Ngo ni umworozi w’umunyarwanda ariko wavukiye i Burundi. Mu buhamya bwe yavuze ko inka yatahukanye mu Rwanda zaje gushira ahitamo gufata isuka arahinga, yibumbira muri koperative na bagenzi we.

Koperative yashinze ngo igizwe n’abanyamuryango 470 ikaba ifite n’umutungo wa Miliyoni 40 kuri konti. Ashimangira ibyo yagezeho yavuze ati “ Kudatora uyu mugabo mureba ni ukunyagwa zigahera, ni umwarimu mwiza cyane”.

Mu Ijambo rye Paul Kagame yashimiye abaturage b’Akarere ka Ngoma aho agize ati “Ku itariki enye, FPR Inkotanyi yabahaye umukandida ubwo muzatora uko mubibona. Mutore neza, dukomeze ubumwe, dukomeze umutekano, dukomeze amajyambere, dukomeze duteze imbere umukobwa n’umutegarugori biyongere mu mbaraga zindi zisanzwe z’igihugu cyacu, imbaraga zisanzwe zirimo n’abagabo. Abagabo n’abagore bose batere imbere, bakorere hamwe igihugu tuzakigeza aho twifuza hose.”

Yungamo ati "Nyakarundi yatubwiye amateka ye, aho yavuye, aho ageze, ndagira ngo twumve ko urwo ari urugero aduhaye ariko ni ibya benshi. Yavuze ko yari umutunzi hanyuma inka ze zikamushiraho ariko igihugu cyaramuremeye, kizongera kimuremere. Yagiye mu buhinzi, ajya mu makoperative, ndetse biramuhira nkuko yabivuze ariko buriya birakwiye ko yanabikora byombi akaba umuhinzi akaba n’umworozi. Tuzongera rero tumufashe abe byombi cyane cyane duhereye ku byo nawe amaze kwigezaho. Banya-Ngoma rero, abantu iyo bakora, iyo bafite politiki nziza, n’ibindi byose bifuza biraza."

Ahantu Inkotanyi zahuriye hakunze kuba amahirwe:

Paul Kagame agira ati "Ubundi muri aya mezi, nta mvura igwa ariko guhera ejo aho twari turi n’uyu munsi hano Ngoma ndabona ibicu bishaka… ahantu Inkotanyi zahuriye hakunze kuba amahirwe n’imvura mu bidasanzwe iragwa. Ibise nabyo harya tuzagomba kubisobanura. Ubu nabyo tuzabibazwa? Bantu ba Ngoma rero, mwakoze kuza muri benshi ngo tujye inama. Nagira ngo mvuge ngo kuba twahuriye hano, twahuriye hano turi benshi, mucyeye, ndagira ngo mbibashimire."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa