skol
fortebet

Amajyaruguru: Polisi y’u Rwanda yahaye amashanyarazi abaturage ba Musanze na Gakenke

Yanditswe: Thursday 01, Jun 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Gicurasi, imiryango 151 yo mu karere ka Musanze mu mudugudu wa Ruhehe ndetse n’indi 100 yo mu karere ka Gakenke mu midugudu ya Nyundo na Bukingo yahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba na Polisi y’u Rwanda.
Ni muri gahunda yayo yo guha abaturage ibikorwa bitandukanye by’iterambere no kuzamura imibereho myiza yabo bikaba bifite n’uruhare runini mu gucunga umutekano no gukumira ibyaha.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, mu ijambo (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Gicurasi, imiryango 151 yo mu karere ka Musanze mu mudugudu wa Ruhehe ndetse n’indi 100 yo mu karere ka Gakenke mu midugudu ya Nyundo na Bukingo yahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba na Polisi y’u Rwanda.

Ni muri gahunda yayo yo guha abaturage ibikorwa bitandukanye by’iterambere no kuzamura imibereho myiza yabo bikaba bifite n’uruhare runini mu gucunga umutekano no gukumira ibyaha.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, mu ijambo yagejeje ku baturage b’uturere twombi bari baje kwitabira iki gikorwa, yasabye abaturage kuzabyaza umusaruro umuriro bahawe ndetse abasaba kwirinda ibiyobyabwenge nka kanyanga kuko aribyo ntandaro y’ubukene, amakimbirane yo mu miryango, ubuharike ndetse bigatuma ejo hazaza h’igihugu hataba heza kuko abana bata amashuri n’ibindi.

Yakomeje kandi anabasaba kugira isuku aho batuye ndetse bakitabira n’izindi gahunda za Leta zitandukanye zirimo gutanga ubwisungane mu kwivuza n’izindi. Yakomeje yizeza n’abandi ko ibikorwa nk’ibi by’iterambere bizabageraho. Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana we aganira n’abaturage b’akarere ka Gakenke, yavuze ko ibi bikorwa by’iterambere bihabwa abaturage muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda bifitanye isano n’ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha.

IGP Emmanuel K hamwe na Minisitiri Kaboneka bafashije abaturage mu bikorwa bitandukanye

Yakomeje avuga ko uyu aba ari n’umwanya wo kuganira n’abaturage ku byaha bitandukanye birimo ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, icuruzwa ry’abantu, ruswa, ubujura n’ibindi kugira ngo bafatire hamwe ingamba zo kubikumira no kubirwanya.

IGP Gasana yabwiye abaturage ko ubukangurambaga bwo kurwanya ibi byaha kimwe n’ibindi burimo gukorerwa hirya no hino mu turere abaturage bagasabwa kugira uruhare mu kubikumira cyane cyane batanga amakuru kuri Polisi no ku zindi nzego. Uretse gutanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, imiryango 400 yo mu karere ka Musanze yanashyikirijwe ubwisungane mu kwivuza na Polisi y’u Rwanda ndetse banafatanya no gukora umuganda waranzwe no gutunganya umuhanda mu kagari ka Cyanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa