skol
fortebet

Amb Rugwabiza Valentine yasezeye Umuyobozi wa UN

Yanditswe: Wednesday 23, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ambasaderi Valentine Rugwabiza uherutse gusimbuzwa Amb. Claver Gatete, ku mwanya w’uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’abibumbye, yashimiye imikoranire myiza yagiranye n’uyu Muryango anabonera ho Umwanya wo Gusezera Umunyamabanga mukuru w’uyu Muryango.

Sponsored Ad

Nyuma y’uko hari aherutse kugenwa n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres ngo ajye kuyobora ubutumwa bwa UN muri Centrafrique bwiswe MINUSCA, Ambasaderi Valentine Sendanyoye Rugwabiza yagiye kumusezeraho, amushimira imikoranire myiza bagiranye.

Mu butumwa yanyujije ku Rubuga rwe rwa twitter, Amb. Rugwabiza akaba yasezeye Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, ndetse anashima ubufatanye buhebuje u Rwanda n’Umuryango w’abibumbye bakomeje kugirana mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, kubaka amahoro n’iterambere.

Ati: "Nsezeye k’Umunyamabanga mukuru wa Loni, ndangije urugendo rwanjye rw’akazi nk’uhagarariye u Rwanda muri Loni. Nashimye ubufatanye buhebuje hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’abibumbye kandi ngaragaza ko u Rwanda rukomeje gushyigikira inkingi z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro, kubaka amahoro n’iterambere."

Rugwabiza azatangira akazi ke mu mpera za Gashyantare, akaba asimbuye Mankeur Ndiaye wayobora Ubutumwa MINUSCA guhera mu mwaka wa 2019.

Ambasaderi Claver Gatete wari usanzwe ari Minisitiri w’ibikorwa remezo mu Rwanda niwe Perezida Kagame aherutse kohereza guhagarira u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.

Ubutumwa bwa UN muri Centrafrique, United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic (MINUSCA) bwatangiye gukorera yo guhera mu mwaka wa 2014 mu rwego rwo kuhagarura amahoro.

Ni nyuma y’imidugararo hagati ya Seleka na Anti Balaka yahitanye benshi.

Muri iki gihugu kandi hari abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bahoherejwe ngo bafashe mu kuhagarura amahoro arambye.

Abapolisi ba UN bose bakorera muri kiriya gihugu bayobowe n’Umunyarwanda witwa CP Christopher Bizimungu.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aherutse kuvuga ko akazi ingabo z’u Rwanda na Polisi bafite muri Centrafrique kagikomeje kandi kagenda neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa