skol
fortebet

Amwe mu matariki mabi cyane yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994

Yanditswe: Monday 10, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva cyera, urupfu rwa Perezida Habyarimana rwabaye imbarutso yo kwica Abatutsi ku mugaragaro. Dore amwe mu matariki yabayeho ubwicanyi bukomeye.

Sponsored Ad

6 Mata 1994 saa 20:25: Indege yari itwaye Abaperezida Juvénal Habyarimana na Ntaryamira Cyprien yarasiwe i Kanombe mu mujyi wa Kigali ubwo bari bavuye mu nama Arusha muri Tanzaniya.

Mu masaha yakurikiyeho ni bwo umutwe w’abasirikari barindaga Habyarimana, abasirikare, abajandarume n’Interahamwe batangiye gushyiraho za bariyeri muri Kigali.

Ishyirwamubikorwa rya Jenocide yakorewe abatutsi 1994.

7 Mata 1994: Minisitiri w’Intebe, Agatha Uwilingiyimana, Perezida w’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga, Joseph Kavaruganda barishwe.

Abandi bishwe ni Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Kavaruganda Joseph, ba minisitiri Ferederiko Nzamurambaho, wari na Perezida w’ishyaka PSD, Me. Felicien Ngango, wari Visi Perezida wa PSD n’umugore we Odeta Ubonabenshi, Faustin Rucogoza wari Minisitiri w’itangazamakuru wari mu ishyaka rya MDR na Landouald Ndasingwa wo mu ishyaka rya PL bishwe ku ikubitiro n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.

Radiyo Muhabura ya FPR Inkotanyi niyo yabaye iya mbere mu kwamagana iyicwa ry’Abatutsi n’abanyapolitiki b’Abahutu batari bashyigikiye Jenoside. Umugaba mukuru w’Ingabo za FPR Inkotanyi yatangaje ko bafite inshingano zikomeye zo kurinda abaturage b’inzirakarengane bicwaga, anatanga amabwiriza yo gutangiza igikorwa cyo guhagarika Jenoside.

Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye mu Bugarama muri Perefegitura ya
Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi, aho babakuraga mu ngo zabo bagahita
babica bakabaroha mu Migezi ya Rusizi, Ruhwa na Rubyiro. Ni ubwicanyi bwari
buyobowe na Yussuf Munyakazi na diregiteri w’uruganda rwa CIMERWA Marcel
Sebatware wahungiye mu gihugu cy’Ububiligi akaba yarabonye ubwenegihugu
bwacyo.

Hishwe kandi Abatutsi i Gikundamvura (Hinduka) muri Perefegitura ya Cyangugu,
mu Karere ka Rusizi, muri centre ya Kivuruga mu Karere ka Gakenke, ku biro bya
komine Musasa ahari muri Perefegitura ya Kigali Ngari no mu nkengero zayo, i
Muhondo mu Karere ka Gakenke, ku biro bya Komine Tare muri Kigali ngari, ku
bitaro bya Nemba no muri centre ya Gakenke.

8 Mata 1994: Ubwicanyi bwatangiye gukwira mu gihugu hose, bamwe mu bayobozi batangira guhungira muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda biganjemo Abaminisitiri.

Tariki ya 08 Mata 1994, Interahamwe n’abasirikare bishe Abatutsi bari bahungiye
ahantu hatandukanye i Nyamirambo harimo kuri Paruwasi gatolika yitiriwe
Mutagatifu Karoli Lwanga , mu kigo cy’Abafureri b’Abayozefiti no muri Koleji
“St Andre” i Nyamirambo. Uyu munsi kandi ni nabwo Interahamwe zatangiye
kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Ruhuha mu Bugesera.

Abantu barenga 100 biciwe mu ishuri rya Mutagatifu Andereye i Nyamirambo. Koloneli Théoneste Bagosora yateranyije inama yo kugena abayobozi bakuru b’igihugu bari bamaze gupfa.

Ku Mashyuza muri Nyamyumba, no muri BRALIRWA Interahamwe
zahiciye Abatutsi benshi

Ku mashyuza ni mu Mudugudu wa Rambo, Akagari ka Kiraga, Umurenge wa
Nyamyumba mu Karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Ku itariki ya 08 Mata 1994, kuri BRALIRWA hiciwe abashoferi cumi n’umwe
(11) b’amakamyo babaga baturutse hirya no hino mu gihugu baje kurangura
ibinyobwa bya BRALIRWA. Interahamwe zabakuye mu macumbi akodeshwa
(Lodges) aho bakundaga gucumbika iyo bababaga baje kurangura zirabashorera
zibajyana kubicira ku Mashyuza. Abazwi cyane mu babigizemo uruhare ni
uwitwaga Musafiri na Sibomana.

Imibiri y’abishwe ikaba yarahavanywe ijyanwa gushyingurwa mu cyubahiro mu
rwibutso rwa Kanzenze.

9 Mata 1994: Théodore Sindikubwabo yabaye Perezida w’igihugu w’agateganyo, Jean Kambanda agirwa Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Abatabazi.

Ingabo z’Abafaransa baje mu cyo bise « Opération Amaryllis » zateraranye
Abatutsi mu maboko y’abicanyi

Tariki ya 9 Mata, nibwo icyo Abafaransa bise « Operation Turquoise » yatangiye
mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo kwari ugucyura
Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda. Iyo operasiyo yabaye igihe abantu
bicwaga cyane muri Kigali n’ahandi henshi mu gihugu, bicwa n’abasirikari
n’Interahamwe. Izo ngabo z’Abafaransa zarebaga abicwaga nyamara ntibigeze
babatabara, barabaretse baricwa bikomereza gucyura bene wabo.

Abafaransa ntibashatse gutabara kugira ngo bahagarike ubwicanyi bwakorerwaga
mu maso yabo, cyane cyane ku kibuga cy’indege cya Kanombe no ku muhanda
uva ku kibuga cy’indege ugana mu mujyi hagati. Bahasize benshi babasigira
Interahamwe.

Hari Abatutsi bari bashoboye kurira mu modoka z’abasirikari b’Abafaransa
zacyuraga abanyamahanga, ariko bagera kuri bariyeri bakabakuramo bakabicira
imbere y’ingabo z’Abafaransa.

Imiryango yarimo abashakanye hagati y’Umufaransa n’Umunyarwanda
barabatandukanije, abanze gutandukana barabasiga. Mu marira menshi, abagore
bashakanye n’Abanyarwanda b’Abatutsi basabye ko abo bashakanye n’abana babo
babatwara baranga. Abakozi ba ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda cyane cyane
Abatutsi barasigaye, abenshi baricwa.

Nyamara, ambasade y’Ubufaransa yafunguriye imiryango yayo umuryango wa
w’uwahoze ari Perezida, abari mu mutwe w’abicanyi bashyizweho la Leta yariho,
n’ibyegera bya Habyarimana byari ku isonga ry’Akazu. Abatutsi bageragezaga
kurira urukuta rwa ambasade y’Ubufaransa barakubitwaga bakabasubiza inyuma,
interahamwe zirabica.

Abakozi bo mu nzu yareraga imfubyi « orphelinat Ste Agathe » yari iya Agata
Kanziga umugore wa Perezida Habyarimana barabatwaye, ariko Ubufaransa
bwima ubuhungiro abana ba nyakwigendera minisitiri w’intebe Agathe
Uwilingiyimana, wari umaze iminsi ibiri yishwe n’abasirikari b’U Rwanda
bayobowe na Majoro Bernard Ntuyahaga.

Icyemezo cyo gucyura Abafaransa nticyafashwe indege ya Habyarimana ikimara
guhanurwa cyangwa se iminsi ibiri yakurikiyeho, icyo cyemezo cyafashwe
n’abanyepolitiki bashakaga guha ingufu ingabo z’u Rwanda zari ku rugamba.
Tariki ya 8 Mata 1994, umuryango wa Habyarimana n’abandi bahezanguni buriye
indege z’Abafaransa bajyanwa i Bangui, bakomereza i Paris.

Mu ntagondwa z’abajenosideri batwawe n’ingabo z’Abafaransa harimo Felisiyani
Kabuga wabaye umushoramari wa Jenoside, akaba Perezida wa Komite
y’agateganyo y’isanduku yo kuramira umutekano w’igihugu na Perezida wa
Komite ya Radiyo RTLM yari igikoresho cy’ubutegetsi bubi cyo kwamamaza
ikorwa rya jenoside. Uwo Felicien Kabuga niwe watumiye mu mahanga toni 25
z’imihoro mu Ugushyingo 1993, n’indi mipanga 50,000 muri Werurwe 1994.

Felicien Kabuga yari agishakishwa n’ubutabera mpuzamahanga hashize imyaka 26
yose, yaje gufatwa tariki ya 17 Gicurasi 2020 mu nkengero z’umujyi wa Paris.
Aregwa icyaha cya jenoside, gushishikariza mu ruhame gukora jenoside,
ubwumvikane mu gukora jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu
(Gutoteza, kurimbura abantu).

Kuri urwo rutonde hari na Ferdinand Nahimana, intiti yari izwi cyane, umwarimu
muri Kaminuza y’u Rwanda. Ferdinand Nahimana yabaye Diregiteri wa
ORINFOR anaba umwe mu bashinze RLTM. Yakoresheje radiyo, kuko ariyo
ishobora kugera ku bantu benshi, mu gukwirakwiza urwango n’urugomo.

Nahimana yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 kubera ” kuba yarashishikarije mu
ruhame gukora jenoside no gutotezaa bigize icyaha cyibasiye inyoko muntu
akoresheje ibiganiro bya RLTM”.

12 Mata 1994: Guverinoma yavuye i Kigali ihungira i Murambi muri Gitarama

13 Mata 1994: Ingabo z’Ababiligi zafashe icyemezo cyo kuva mu Rwanda zita impunzi z’abatutsi zari zabahungiyeho muri ETO Kicukiro, Interahamwe n’abasirikare bahita batangira kubiraramo,abasigaye babazamura Nyanza ya Kicukiro ari naho babarangirije.

14 Mata 1994: Ubwicanyi bwakorewe mu bitaro bya Kibeho ku Gikongoro

15 Mata 1994: Ubwicanyi i Nyarubuye muri Kibungo no muri Paruwasi ya Mubuga ku Kibuye
16 Mata 1994: Ubwicanyi kuri Paruwasi ya Mugonero ku Kibuye

18 Mata 1994: Hishwe abari bahungiye muri Sitade Gatwaro (Kibuye).

20 na 22 Mata 1994: Interahamwe n’abasirikare biraye mu barwayi, abarwaza n’abavuzi bo mu bitaro bya Kaminuza i Butare barabica.

21 Mata 1994: Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR) zaragabanyijwe ziva ku bihumbi 5,500 zigera kuri 270.

27 Mata 1994: Papa Jean Paul II yatangaje bwa mbere ko ibyaberaga mu Rwanda ari Jenoside.

28 Mata 1994: Amerika na yo yemeye ko ibyaberaga mu Rwanda byari Jenoside bisobanurwa n’umuvugizi wayo Christine Shelley.

30 Mata 1994: Impunzi 250.000 zambutse umupaka zijya muri Tanzaniya bahunga intambara FPR yarwanaga na FAR.

12 Gicurasi 1994: Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Loni na we yavuze ko mu Rwanda harimo kubera Jenoside.

13 na 14 Gicurasi 1994: Ni bwo abasirikare ba Leta y’abatabazi bifatanyije n’abapolisi, Interahamwe n’abaturange bateye abaturage bo mu Bisesero ku musozi wa Muyira bicamo abaturage batabarika bari babashije kwirwanaho mbere.

Muri Gicurasi 1994 : Umuryango utabara imbabare watangaje ko hamaze gupfa abantu barenga ibihumbi 500.

22 Gicurasi 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe.

27 Gicurasi 1994: Habayeho guhererekanya impunzi hagati ya FPR na FAR biyobowe na MINUAR buri wese agahitamo aho agomba kujya yaba mu gice kiyoborwa na FPR cyangwa na Guverinoma y’Abatabazi.

29 Gicurasi 1994: Guverinoma yahungiye ku Gisenyi ari na ho yavuye igana mu cyahoze ari Zayire.

2 Kamena 1994: Gitarama na Kabgayi byagiye mu maboko ya FPR Inkotanyi
16 Kamena 1994: FPR yabohoje impunzi zari zahungiye muri Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu i Kigali no muri Saint Paul.

22 Kamena 1994: Akanama gashinzwe umutekano ku isi kemereye Ingabo z’u Bufaransa kuza muri “Opération Turquoise”.

28 Kamena 1994: Umuryango w’Abibumbye wasohoye raporo ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

4 Nyakanga 1994: Umujyi wa Kigali na Butare byafashwe na FPR Inkotanyi, Ingabo z’Abafaransa zitangaza ko Kibuye, Gikongoro na Cyangugu zizazicungira umutekano.

13 Nyakanga 1994: Impunzi z’Abanyarwanda zatangiye kwambuka umupaka zijya mu mujyi wa Goma muri Zayire

15 Nyakanga 1994: Umuryango w’Abibumbye wanze kwemera Leta y’abatabazi.

17 Nyakanga 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe Gisenyi na Ruhengeri kandi batangaza ko intambara ihagaze ku mugaragaro.

19 Nyakanga 1994: Hagiyeho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Pasteur Bizimungu aba Perezida, Jenerali Majoro Paul Kagame aba Visi-Perezida, Faustin Twagiramungu aba Minisitiri w’Intebe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa