skol
fortebet

Babiri bakurikiranyweho guha abapolisi ruswa y’ibihumbi 12

Yanditswe: Monday 26, Jun 2017

Sponsored Ad

Ufitimana Yves na Ntivuguruzwa Vincent bafunzwe bakekwaho guha abapolisi ruswa y’ibihumbi 12 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo babakorere ibinyuranyije n’amategeko; ariko ntibabigezeho kuko bahise bafatwa barafungwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko bafashwe mu mpera z’icyumweru gishize ku itariki 22 z’uku Kwezi.
Yongeyeho ko Ufitimana yafatiwe mu murenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu, naho Ntivuguruzwa (...)

Sponsored Ad

Ufitimana Yves na Ntivuguruzwa Vincent bafunzwe bakekwaho guha abapolisi ruswa y’ibihumbi 12 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo babakorere ibinyuranyije n’amategeko; ariko ntibabigezeho kuko bahise bafatwa barafungwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko bafashwe mu mpera z’icyumweru gishize ku itariki 22 z’uku Kwezi.

Yongeyeho ko Ufitimana yafatiwe mu murenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu, naho Ntivuguruzwa yafatiwe mu murenge wa Bwishyura, mu karere ka Karongi.

CIP Kanamugire yasobanuye uko ubanza yafashwe agira ati,"Umwe mu bapolisi bakorera mu karere ka Rubavu wari ku kazi yafashe Ufitimana apakiye ibiti mu modoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite nimero ziyiranga RAB 271 W nta ruhushya afite rwo kubitwara abivana aho byasaruwe abijyana ahandi. Amaze kubwirwa ko binyuranyije n’amategeko, yahaye umwe mu bapolisi bamufashe ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bamureke akomeze ye kubihanirwa. Akimara kuyatanga yahise afatwa arafungwa."

Yavuze ko Ntivuguruzwa yahaye umwe mu bapolisi bakorera mu karere ka Karongi ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ye kumuhanira gutwara moto ifite amatara ndangacyerekezo adakora; kandi ko amaze gufatwa, uwo mupolisi yatahuye ko amaze igihe gito ahaniwe guhagarika moto ahantu hatabugenewe; akaba yarafashwe atarishyura amafaranga y’ihazabu y’iryo kosa rya mbere.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yavuze ko Ufitimana afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi; naho Ntivuguruzwa afungiwe ku ya Bwishyura mu gihe iperereza rikomeje.

Yavuze ko ruswa idindiza iterambere ry’igihugu n’ubukungu bwacyo kubera ko serivisi ihinduka igicuruzwa; aho bamwe batanga ikiguzi kugira ngo bayihabwe kandi ari uburenganzira bwabo; ndetse ko hari abayitanga kugira ngo bahabwe serivisi mu buryo butubahirije amategeko.

Yasabye buri wese kwirinda ruswa y’uburyo bwose no kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru yatuma ikumirwa no gufata abayaka, abayakira n’abayitanga.

Yakomeje ubutumwa bwe agira ati," Umuntu ufatiwe mu cyaha runaka akwiriye gutegereza icyo amategeko ateganya aho kongera icyaha ku kindi (bindi) atanga ruswa. Na none iyo utanyuzwe na serivisi uhawe n’umupolisi usabwa kubimenyesha inzego zimukuriye kugira ngo zibikurikirane mu maguru mashya."

CIP Kanamugire yagize kandi ati,"Ruswa ni ikizira muri Polisi y’u Rwanda; kandi yafashe ingamba zo kurushaho kuyirwanya no kuyikumira. Abagerageza kuyiha abapolisi kugira ngo babakorere ibinyuranije n’amategeko bamenye ko bitazigera bibahira."

Umuntu uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe zo gukumira no kurwanya ruswa harimo gushyiraho Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ndangamikorere y’abapolisi n’Umutwe ushinzwe imyitwarire y’abapolisi; mu byo izi nzego zishinzwe hakaba harimo gukangurira abapolisi kurangwa n’imikorere izira kwaka, kwakira no gutanga ruswa y’uburyo bwose. Polisi y’u Rwanda ifatanya kandi n’izindi nzego mu bikorwa byo gukangurira Abaturarwanda kwirinda iki cyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa