skol
fortebet

Bakurikiranyweho kwinjiza ibiyobyabwenge muri Gereza ya Mageragere

Yanditswe: Thursday 13, Jul 2017

Sponsored Ad

Abagore batatu n’umusore umwe bafatanywe ibiyobyabwenge babyinjiza muri Gereza ya Mageragere iherereye mu Karere ka Nyarugenge, inzego z’umutekano zivuga ko aba bose bahise batabwa muri yombi.
Nk’ uko umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali SP Emmanuel Hitayezu yabitangarije Umuryango aba uko ari bane bafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 saa Cyenda z’ umugoroba.
Ngo bafatiwe mu gikorwa cyo gusaka ingemu zigemurirwa abagororwa bafungiye mu magereza atandukanye.
SP Hitayezu yavuze ko uko ari (...)

SP Hitayezu yavuze ko uko ari bane bafatanywe ibiyobyabwenge birimo urumogi n’ ibindi bintu bitandukanye birimo itabi ry’ igikamba, n’ amasigara arimo intore n’ impala.

Bakimara gufatwa bahise batabwa muri yombi kuri ubu bafungiye kuri gereza ya Magereragere mugihe hakirimo gukorwa iperereza ngo bakorerwe dosiye izashyikirizwa parike bakageza imbere y’ ubutabera.

Uyu muvugizi wa polisi yatangaje ko ataramenya agaciro k’ ibyo biyobyabwenge.

Aba uko ari bane baramutse bahamwe n’ icyaha bakurikiranyweho cyo gutunda no gukoreshwa ibiyobyabwenge bahanwa n’ ingigo ya 594 mu gitabo cy’ amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyi ngingo iteganya igihano cy’ igifungo kuva ku myaka itatu kugera kuri itanu n’ ihazabu y’ amafaranga y’ u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshatu.

SP Hitayezu asaba Abanyarwanda kwirinda ikoreshwa n’ icuruzwa ry’ ibiyobyabwenge kuko rifite ingaruka zirimo gufatwa no gufungwa imiryango ikadindira mu iterambere n’ ingaruka zirimo urugomo n’ ibyaha bikorwa n’ ababikoresha igihe bamaze gutakaza ubushobozi bw’ umutimanama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa