skol
fortebet

Bamporiki yakomoje ku nzozi za Padiri Nahimana (umupagani) na Twagiramungu bifuje kuyobora u Rwanda

Yanditswe: Saturday 29, Jul 2017

Sponsored Ad

Depite Bamporiki Edouard yahamirije Paul Kagame ko Abaturage ba Rusizi batari inyuma y’umupadiri wabaye umupagani (Padiri Nahimana) n’umunyapolitiki ushaje (Twagiramungu) baba hanze y’u Rwanda barwanya leta y’u Rwanda.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 28 Nyakanga 2017 mu gikorwa cyo kwiyamamaza no kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi, Kagame Paul. Bamporiki yavuze ko nubwo Nahimana na Twagiramungu bavuka I Rusizi mu cyahoze ari Cyangungu nta n’umwe ubari inyuma nubwo bakomeje kugaragaza ko (...)

Sponsored Ad

Depite Bamporiki Edouard yahamirije Paul Kagame ko Abaturage ba Rusizi batari inyuma y’umupadiri wabaye umupagani (Padiri Nahimana) n’umunyapolitiki ushaje (Twagiramungu) baba hanze y’u Rwanda barwanya leta y’u Rwanda.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 28 Nyakanga 2017 mu gikorwa cyo kwiyamamaza no kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi, Kagame Paul. Bamporiki yavuze ko nubwo Nahimana na Twagiramungu bavuka I Rusizi mu cyahoze ari Cyangungu nta n’umwe ubari inyuma nubwo bakomeje kugaragaza ko bashaka kuyobora u Rwanda.

Bamporiki ‘Kideyo’ ukomoka ku mubyeyi wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashimye Kagame ko yabashije guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ndetse akanacyura impunzi z’Abanyarwanda zari mu mashyamba ya Congo.

Ati “Mu mateka y’abaperezida nzi ni wowe muperezida wenyine wagaragaje ko kuvukana n’umunyabyaha atari ubufatanyacyaha.”

Uyu mugabo kandi yanagarutse ku mateka y’iheezwa ryakorewe abatuye aka gace ka Rusizi.

Ati “Twari tuziritse, nta mishinga yahageraga, imishinga yose yajyaga gukorwa bakavuga ngo pourqoui? (kubera iki?) mu gihe mumaze mutuyobora mwongeyeho ijambo Pas, biba Pourqoui pas? (kubera iki itahakwiye?)”

Ngo Habyarimana wayoboraga u Rwanda yasuhuzaga abaturage ngo “Banyarwanda, banyarwandakazi namwe Banyacyangugu.” Bamporiki avuga ko ku ngoma ya Kagame yaje yerekana itandukaniro.

Ati “Perezida w’icyo gihe (mu 1991) yazanye imashini, batubeshya ko bagiye gukora umuhanda ahubwo bajya kugura intwaro zo kumara Abanyarwanda.”

Padiri Nahimana Thomas uba mu gihugu cy’Ubufaransa, na Twagiramungu Faustin bombi bavuka I Cyangugu (Rusizi y’ubu), bagiye batangaza ko bifuza kuyobora u Rwanda.

Hon. Bamporiki wagarutse ku nzozi z’aba bagabo, yavuze ko Abanyarwanda bafite uwo bahaye inkoni kandi badateze kuyimwambura mu gihe azaba akiriho.

Agaruka kuri aba bagabo atavuze mu mazina. Yagize ati “Umupadiri wabaye umupagani, undi ni umunyepolitiki ushaje, bombi bavuka aha, nta muntu n’umwe ubari inyuma.”

Iyi ntumwa ya rubanda, yumvikanishije ko uwo bahisemo bamuzi ndetse ko ikirezi bambaye baziko kera.Ngo umuvuduko w’iterambere bazi uwo baricyesha kugeza ku miyoborere myiza itavangura.

Kagame yijejej abanya-Rusizi, ko nibamutora atazabatererana kimwe nuko nta gace k’u Rwanda azatererana.

Yagize ati: “Nimumara gutora Umukandida wa FPR, ntabwo tuzabatererana. Nta gace k’u Rwanda dushobora gutererana.Ntawe dusiga inyuma.” Yakomeje agira ati: “Waba utuye Bugarama cyangwa ahandi hose muri Rusizi, uri umunyarwanda, kandi twese turangana mu Rwanda.”

Ati: “N’abavuga ruriya rurimi ‘Haki ya Mungu, nabo ni Abanyarwanda,… maze rero iyi myaka 23 tumaranye, yabaye imyaka yo kongera kubaka igihugu gishya, ubu dufite u Rwanda rushya, muri bashya rero.

RPF Chairman Paul Kagame campaigns in Gihundwe | Rusizi, 28 July 2017

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa