skol
fortebet

Batatu bafatiwe umunsi umwe bagerageza guha ruswa abapolisi

Yanditswe: Friday 03, Mar 2017

Sponsored Ad

Ku ma sitasiyo ya Polisi atandukanye hafungiwe abantu batatu bakurikiranyeho icyaha cyo kugerageza guha ruswa abapolisi nyuma yo gufatirwa mu makosa atandukanye yo mu muhanda, bose ku italiki 2 Werurwe.
Ikinyamakuru Umuryango cyabahinduriye amazinama kibita A,B, na C
A yafatiwe mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi, aho yatanze amadolari ya Amerika 10 ku ikosa ry’umuvuduko ukabije yari afatiwemo, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bugarama;
B yafatiwe mu murenge wa (...)

Sponsored Ad

Ku ma sitasiyo ya Polisi atandukanye hafungiwe abantu batatu bakurikiranyeho icyaha cyo kugerageza guha ruswa abapolisi nyuma yo gufatirwa mu makosa atandukanye yo mu muhanda, bose ku italiki 2 Werurwe.

Ikinyamakuru Umuryango cyabahinduriye amazinama kibita A,B, na C

A yafatiwe mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi, aho yatanze amadolari ya Amerika 10 ku ikosa ry’umuvuduko ukabije yari afatiwemo, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bugarama;

B yafatiwe mu murenge wa Mudende, mu karere ka Rubavu , akaba yaratanze amafaranga 4000 nyuma yo gufatwa atambaye umukandara wo mu modoka ndetse afite n’ipine ishaje, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mudende;

Naho C yafatiwe mu murenge wa Nasho, akarere ka Kirehe, akaba yatanze amafaranga 2000 amaze gufatwa apakiye mu buryo butemewe, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko aba bafashwe mu rwego rwo gushimangira ubukangurambaga buhora butangwa na Polisi y’u Rwanda ku bubi bwa ruswa n’ingaruka zayo ku wayifatiwemo no ku gihugu muri rusange.

Yagize ati:"Ingaruka za ruswa zigera ku muryango mugari w’abantu akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda kandi akagira uruhare mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe mu kuyikumira no kugirango hakurikiranwe abayifatiwemo ndetse n’abategura gukora icyo cyaha."

CIP Kanamugire yasabye abaturage kudatanga no kutakira ruswa, kandi abibutsa ko iki cyaha nta mwanya gifite muri Polisi y’u Rwanda ndetse no mu gihugu muri rusange.

Yagize ati:"Polisi y’u Rwanda ntitanga serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko itanga serivisi ku buntu, irwanya ndetse igakumira bene ibyo bikorwa bibi bya ruswa n’ibindi."

CIP Kanamugire yavuze ko aba bapolisi bakoze kinyamwuga kandi yongeraho ko uwo ariwe wese uzasaba, uzatanga n’uzakira ruswa azafatwa nta kabuza.

Yasobanuye ko ruswa ari mbi kuko imunga ubukungu bw’igihugu, bityo asaba buri wese kuyirinda no gutanga amakuru ku gihe y’abayisaba, abayakira n’abayitanga.

Aha yagize ati:"Ruswa ituma abantu bamwe bahabwa serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ubusanzwe icyo baba bashaka ari uburenganzira bwabo kugira ngo bakibone."

Yaboneyeho kugira inama abavandimwe n’inshuti b’umuntu uba akurikiranyweho icyaha cyangwa ikosa runaka kujya bategereza imyanzuro y’inzego zibishinzwe aho gutanga ruswa kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko byaba kureka kumukurikirana cyangwa kumurekura hirengagijwe ibiteganywa n’amategeko igihe afunze .

Mu rwego rwo kurushaho kurwanya ruswa, ku ruhande rwayo, Polisi y’u Rwanda yashyizeho umutwe ushinzwe by’umwihariko kuyirwanya( Anti-corruption Unit)

Aba bagabo icyaha nikibahama, bazahanwa n’ ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa