skol
fortebet

Bazubaka ibibuga by’umupira ! Menya ibikubiye mu masezerano u Rwanda n’Uburusiya byagiranye

Yanditswe: Friday 28, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda n’Uburusiya byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’umuco na sport. Uburusiya kandi binyuze muri aya masezerano buzafasha u Rwanda kubaka ibikirwaremezo by’imikino, nk’ibibuga.
Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, ku ruhande rw’u Rwanda mu gihe u Burusiya bwari buhagarariwe na Minisitiri wa Siporo, Oleg Matytsin. Ubufatanye bw’u Burusiya n’u (...)

Sponsored Ad

U Rwanda n’Uburusiya byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’umuco na sport. Uburusiya kandi binyuze muri aya masezerano buzafasha u Rwanda kubaka ibikirwaremezo by’imikino, nk’ibibuga.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, ku ruhande rw’u Rwanda mu gihe u Burusiya bwari buhagarariwe na Minisitiri wa Siporo, Oleg Matytsin.

Ubufatanye bw’u Burusiya n’u Rwanda bwashimangiwe mu gihe iki gihugu cyakiriye Inama y’iminsi ibiri igihuza na Afurika.

Ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye ubufatanye mu bya politiki, mu mahugurwa ahabwa abakozi b’impande zombi, mu bya gisirikare, mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse n’ibijyanye n’ingufu za nucléaire.

Kuri ubu, hiyongereyeho no mu bijyanye n’umuco na siporo nyuma y’amasezerano yasinyiwe mu Burusiya.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko aya masezerano azafasha guteza imbere siporo hagati y’abana b’Abanyarwanda n’Abarusiya.

Yagize ati “Harimo ibintu by’uko abana b’Abanyarwanda baza hano bigishwe ibintu bya siporo.’’

“Abarusiya bateye imbere cyane mu bintu bya Siporo, iyo urebye ku Isi yose mu marushanwa ari Olempike n’andi akomeye, u Burusiya buza mu ba mbere cyangwa mu ba kabiri, bafite ubushobozi rero mu bintu bya siporo kandi zose. Turashaka ko abana b’Abanyarwanda baza, bakabigiraho, bakunguka ubumenyi ndetse bakadufasha guteza imbere siporo yacu.’’

Mu masezerano yashyizweho umukono, u Burusiya buzafasha u Rwanda kubaka ibikorwaremezo bya siporo nka ‘stades’ kuko bufite ubushobozi n’ubumenyi bwo kubikora.

Prof Nshuti ati “Twumvikanye ko badufasha mu guteza imbere ibikorwaremezo, biteza imbere siporo nka za siporo no mu mikino itandukanye, ibintu byose byafasha siporo mu gihugu cyacu.”

“Tuzareba [siporo] twashyiramo imbaraga cyane kurusha izindi uretse ko siporo zose ni ngombwa, ariko tuzicara hasi turebe, turabanza izihe, izizakurikiraho ni izihe, ubushobozi dushaka ni ubuhe, ese ni mu magare, ni mu koga, nyuma yaho twumvikane turabanza izihe, turakurikizaho izihe?’’

Aya masezerano azafasha Abanyarwanda kuba bajya kwiga mu Burusiya amasomo atandukanye ajyanye n’Imicungire ya Siporo, Amategeko yerekeye Siporo, Amateka ya Siporo n’ibindi.

Hashize imyaka 60 u Rwanda n’u Burusiya byubatse umubano ufatika mu bijyanye na dipolomasi, aho by’umwihariko warushijeho gukura mu myaka itanu ishize.

U Burusiya ni kimwe mu bihugu byateye imbere muri siporo, aho nko mu mupira w’amaguru ukundwa kurusha indi mikino, buri ku mwanya wa 38 ku Isi.

Busanzwe kandi bugira abakinnyi bakomeye mu mikino irimo Ice hockey, Handball, Basketball, Futsal, Iteramakofe, Gusiganwa mu modoka, Volleyball, Imikino Ngororamubiri, Tennis na Chess.

Indi mikino buzwiho irimo guterura ibiremereye, Gymnastique, Gukirana, Imikino Njyarugamba, Rugby no kugenda ku rubura.

Ibitekerezo

  • Ahubwo rero?yego bose n’abazungu ariko aba EU&USA barirata kdi uretse ubugome n’uburyarya bwabo buherekejwe n’ubwiyemezi mu mwenda w’ubwibone bwabo bise democratie itanabaho ahubwo igamije iyica-rubozo ku bo badashaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa