skol
fortebet

Bidasubirwaho Gitifu w’Akarere ka Muhanga yeguye...Guverineri ati ’yari umunyamakosa’

Yanditswe: Monday 03, Jul 2017

Sponsored Ad

Gasana Celse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga yamaze kwandika ibaruwa isezera ku mirimo ye we avuga ko avuyeho ku mpamvu ze bwite.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Nyakanga nibwo hatangiye guhwihwiswa amakuru avuga ko Celse Gasana, wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Muhanga ko yaba yamaze kwegura ku mirimo ye yari amazeho igihe kitari gito,
Shyaka Theobald, Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yabwiye Umuseke ducyesha iyi nkuru ko yakiriye (...)

Sponsored Ad

Gasana Celse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga yamaze kwandika ibaruwa isezera ku mirimo ye we avuga ko avuyeho ku mpamvu ze bwite.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Nyakanga nibwo hatangiye guhwihwiswa amakuru avuga ko Celse Gasana, wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Muhanga ko yaba yamaze kwegura ku mirimo ye yari amazeho igihe kitari gito,

Shyaka Theobald, Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yabwiye Umuseke ducyesha iyi nkuru ko yakiriye ibaruwa yo kwegura ya Gasana Celse, ngo yeguye ku mpamvu ze bwite.

Perezida wa Njyanama yongeyeho ko bagiye kwiga ku bwegure bwe ngo bakazamusubiza mu minsi mike.

Ngo mu minsi ishize uyu muyobozi yari akurikiranyweho imyitwarire mibi mu kazi

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo we yavuze ko uyu muyobozi yari afite amakosa menshi ati “Yari afite amakosa menshi cyane, twamugiriye inama kenshi yanga guhinduka.”

Uyu muyobozi biravugwa ko asize ibibazo byinshi mu karere ka Muhanga harimo n’icy’abakozi bamaze amezi atatu badahembwa imishahara yabo.

Bamwe mu bakozi bo mu karere ka Muhanga baganiriye n’Umuseke.rw bavuze ko Gasana yari afite abatoni be yahaga amasoko, bamushinja kandi ko yari yarigwijeho umutungo binyuze mu cya cumi yakuraga mu masoko ya Leta.

Ibitekerezo

  • Turakeney Iyonkuru .

    guverineri wakwicecekeye. ni ryari umuntu agirwa inama akanga guhinduka? cyangwa se izo nama yabonaga ziamuta mu cyobo.

    Yebabaweee ark abantu ni ntamunoza kbs ibyukuri muhanga ntacyo utayikoreye aho yavuye turahazi gusa kuzabona undi muyobozi umeze nkawe bizagora kuko icyo nkuziho warumuhanga kandi witurije bitonde mugufata icyemezo gusa ntawushimwa nabose ark amajyepfo arabizi na karere karabizi imirimo ugakoreyemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa