skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Mozambique Nyusi i Kigali

Yanditswe: Thursday 10, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru dukesha ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro, aratangaza ko Perezida w’u Rwanda Paul kagame Yakiriye ndetse akanagirana ibiganiro na mugenzi wa Mozambique Perezida Nyusi.

Sponsored Ad

Mu Gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 10 Gashyantare 2022, Umukuru w’igihugu yakiriye mu biro bye Village Urugwiro Perezida w’igihugu cya Mozambique uri kugirira uruzinduko Mu Rwanda baganira aho ibikorwa byo kugarura amahoro muri Cabo Delgado bigeze.

Uru rugendo Nyusi arukoreye mu Rwanda nyuma y’igihe gito Perezida Paul Kagame avuze ko bizaba ngombwa ko ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo ziguma muri Mozambique mu gihe kirekire, kugira ngo zibanze zifashe iza Mozambique kubaka ubushobozi bwo kuzakomeza kwirindira umutekano.

Kugeza ubu ibihugu byombi biri mu bufatanye mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba byari bimaze igihe mu gihugu cya Mozambique, aho hamaze guterwa intambwe ishimishije, nubwo ibikorwa byo guhashya ibyihehe bitararangira.

Ubwo Umukuru w’igihugu aheruka kwakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma, Perezida Kagame yavuze ko Inzego z’Umutekano z’u Rwanda kuva zagera Mozambique muri Nyakanga 2021 zagize uruhare mu gutuma igice kinini cya Cabo Delgado kibona umutekano.

Ati “Ingabo z’u Rwanda, Abapolisi, izindi nzego zose zagiyeyo zikorana n’Ingabo za Mozambique [...] nka 85% [ikibazo] cyarakemutse, 15% uduce duto tw’aba bantu basigaye, bahunze bajya mu bindi bice batari barimo ubu barabakurikirana kugira ngo naho bahasukure neza.

Abakuru b’ibihugu byombi bafata ifoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa