skol
fortebet

Depite Mutimura yagaye ubumenyi abasobanura amateka ya Jenoside ku rwibutso rwa Gisozi bafite mu ndimi

Yanditswe: Tuesday 14, Mar 2017

Sponsored Ad

Depite Zeno Mutimura yagaye ubumenyi mu by’ indimi bw’ abasobanura amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi avuga ko bakwiye amahugurwa.
Depite Mutimura yabikomojeho kuri uyu wa 14 Werurwe 2017, ubwo Inteko rusange, umutwe w’Abadepite yagezwagaho ibyavuye mu isesengura rya raporo ya Komisiyo yo kurwanya Jenoside ya 2015-2016.
Ikinyamakuru Umuseke cyanditse ko Hon. Mutimura yagaragaje ko amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ari amateka aremereye bityo ko akwiye (...)

Sponsored Ad

Depite Zeno Mutimura yagaye ubumenyi mu by’ indimi bw’ abasobanura amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi avuga ko bakwiye amahugurwa.

Depite Mutimura yabikomojeho kuri uyu wa 14 Werurwe 2017, ubwo Inteko rusange, umutwe w’Abadepite yagezwagaho ibyavuye mu isesengura rya raporo ya Komisiyo yo kurwanya Jenoside ya 2015-2016.

Ikinyamakuru Umuseke cyanditse ko Hon. Mutimura yagaragaje ko amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ari amateka aremereye bityo ko akwiye gusobanurwa n’ abantu bafite ubunararibonye mu ndimi.

Yagize ati “Iyo wakira abashyitsi b’abanyamahanga ugomba kubasobanurira mu buryo busobanutse, ibintu byo gucishiriza uvuga ururimi urwana na rwo ni ikibazo.”

Avuga ko abakora muri uru rwibutso bakwiye guhugurwa ku rurimi kugira ngo abaje gusobanurirwa amateka mabi yataye u Rwanda mu manga ya Jenoside batahane isura nyayo yabyo.

Uretse ikibazo cy’ ururimi Iyi ntumwa ya rubanda yagarutse ku makosa agaragara mu bikorwa bikorerwa mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, ko bimwe muri byo bigoreka intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “ Urugero ni nko kuvuga ngo ‘amategeko 10 y’Abahutu yanditswe na Perodin’ ntabwo ari byo ni aya Gitera kandi twagiye tubisobanura ariko ntibyigeze bihunduka.”

Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu nteko Ishinga Amategeko iyobowe na Hon Byabarumwanzi Francois yavuze ko bagiye kuganira n’abashinzwe gukurikirana uru rwibutso bashake umuti w’iki kibazo.

Ati “ Ibyo gukosora ariya mateka 10 ni nk’ako kanya ni ibintu abantu bazi kandi bigomba gukosorwa, ibyerekeye ururimi bazatubwira niba barabuze abantu bazi igifaransa kiza cyangwa icyongereza kiza cyangwa izindi ndimi z’amahanga bashobora gusobanurira abashyitsi ku buryo bwumvikana.”

Hon Mwiza Esperance wungirije perezida w’iyi komisiyo yagarutse kuri aya mateka agoramye ari mu rwibutso rwa Gisozi, avuga ko amateka nk’aya ashobora kuyobya ku bifuza kumenya ukuri ku byabaye mu Rwanda.

Ati “ Bashobora no kuvuga bati n’ibindi byose wasanga bidasobanutse neza.”

Depite Mwiza yahise asaba inteko rusange ko mu myanzuro bari batanze hakongerwamo usaba Minisiteri y’Umuco na Sport ifite mu nshingano inzibutso kugira icyo ikora mu gukosora aya mateka.

Abadepite bakiranye ubwuzu iki cyifuzo bahise bemera ko uyu mwanzuro wongerwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa