skol
fortebet

Diane Rwigara na nyina batangiye kuburanishwa mu mizi

Yanditswe: Tuesday 24, Jul 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 24 Nyakanga, Urubanza rwa Diane Rwigara na Adeline Mukangemanyi rwatangiye kuburanishwa mu mizi nyuma y’uko urukiko rwemeje ko abantu 4 bakekwaho ubufatanyacyaha n’abaregwa nabo bashyirwa mu rubanza.

Sponsored Ad

Diane Rwigara n’umubyeyi we babanje kwerekwa urutonde rw’ibirego babazwa niba babyemera ariko bombi barabihakana.

Ahawe ijambo, umushinjacyaha Ndibwami Rugambwa yavuze ko arega Adeline Rwigara ibyaha byo gukurura amacakubiri no guteza imvururu muri rubanda.
Avuga ko ishingiro ry’ibi birego ari amajwi aherekejwe n’amashusho agera kuri 80 ngo yagiye yoherezanya n’abandi bantu bane batari mu Rwanda akoresheje urubuga rwa Whatsapp.

Nko mu butumwa bumwe, ubushinjacyaha burega Adeline Rwigara ko yavuze ko ubutegetsi bw’u Rwanda bukoresha Abanyarwanda baturutse mu gihugu cy’u Burundi n’Abagogwe mu bikorwa byo kwica abantu.

Ubushinjacyaha ngo bugasanga iki ari icyaha cyo gukwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi.

Ubutumwa bwahawe bande?

Abantu bavugwa yohererezaga ubu butumwa ni Tabita Gwiza, Mukangarambe Saverina, Mushayija Edmond na Jean Paul Ndayishimiye, bose urukiko ruvuga ko bazaburanishwa nk’abadahari.

Ubushinjacyaha busanga kandi imvugo iri muri ubu butumwa igamije kuvangura abantu ku buryo ishobora no gutera imidugararo muri rubanda.
Kuri Diane Rwigara ho, ubushinjacyaha bwavuze ko akurikitranyweho guteza imvururu no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ibi ni ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko yakoze ubwo yashakaga kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye umwaka ushize.

Mu biganiro bitandukanye, ubushinjacyaha buvuga ko Diane yahamagariye abantu kwishyira hamwe ngo barwanye ubutegetsi yashinje ko bugamije kumara abantu.
Ubwo yashakishaga imikono y’abamushyigikiye, ubushinjacyaha buvuga ko Rwigara yiganye imwe mu mikono, ndetse ngo akaba yaranakoresheje indangamuntu z’abantu bapfuye cyangwa abari hanze y’igihugu.
Ibirego bishya.

Abunganira abaregwa bo bavuze ko ntacyo bashobora kuvuga kuko basanga hari ibirego bishya batabonye mu nyandiko y’ibirego bashyikirijwe
Ibi ni nk’aho ubushinjacyaha buvuga ko Adeline Rwigara yagiranye inama n’abantu bane bari mu mahanga kandi mu nyandiko ya mbere ivuga ko bohererezanyaga ubutumwa ku buryo bwa WhatsApp.

Aha ariko ubushinjacyaha bwo buvuga ko inama ivuze ibiganiro hagati y’abantu barenze umwe kandi ko itegeko riterekana niba bagomba kuba bicaranye.
Urukiko rwanzuye ko rutanze igihe cy’iminsi 60 kugira ngo abaregwa bashyikirizwe iyi nyandiko y’ibirego, kandi impande ziburana zizabe zashoboye kumvikana ku gisobanuro cyahabwa ubutumwa bwa WhatsApp bwahererekanijwe hagati y’abaregwa 5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa