skol
fortebet

Dr Apôtre Gitwaza nyuma yo guhanurira Afurika bikaba yahanuriye u Burundi ko bugiye kuba nka Dubai

Yanditswe: Monday 09, Apr 2018

Sponsored Ad

Intumwa y’ Imana Dr Apôtre Paul Gitwaza washinze idini ‘Zion Temple’ yahanuye ko U Burundi buzaba nka Dubai asaba abafiteyo amasambu kutayitesha. Mu myaka umunani ishize yavuze ko Imana yamubwiye ko imipaka ya Afurika igiye kuvanwaho ubu birimo gukorwa
Dubai ni umugi w’ iraha, uherereye muri Leta zunze Ubumwe z’ Abarabu. Niwo ubarizwa umuturirwa wa mbere muremure cyane ku Isi, ‘Burj Khalifa’ ufite metero 830 z’ uburebure ukagira n’ ibirwa byakozwe n’ abantu.
Ubwo yarimo yigisha Dr Apotre Gitwaza (...)

Sponsored Ad

Intumwa y’ Imana Dr Apôtre Paul Gitwaza washinze idini ‘Zion Temple’ yahanuye ko U Burundi buzaba nka Dubai asaba abafiteyo amasambu kutayitesha. Mu myaka umunani ishize yavuze ko Imana yamubwiye ko imipaka ya Afurika igiye kuvanwaho ubu birimo gukorwa

Dubai ni umugi w’ iraha, uherereye muri Leta zunze Ubumwe z’ Abarabu. Niwo ubarizwa umuturirwa wa mbere muremure cyane ku Isi, ‘Burj Khalifa’ ufite metero 830 z’ uburebure ukagira n’ ibirwa byakozwe n’ abantu.

Ubwo yarimo yigisha Dr Apotre Gitwaza yagize ati “Ndabona u Burundi bugiye kuba Dubai yo muri Afurika. Uko Dubai imeze niko u Burundi buzamera mu myaka iri imbere. Ufite itongo mu Burundi rikomeze. Ibyo mbabwiye ni ukuri.”

Mu kwezi gushize kwa Werurwe 2018 mu Rwanda habereye inama idasanzwe ya 10 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ba Afurika yabereye I Kigali ibihugu 43 byashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rihuriweho n’ibihugu bya Afurika ( African Continental Free Trade Area (AfCFTA)) yari amaze imyaka 40 atekerezwaho, 27 bisinya amabwiriza arebana no koroshya urujya n’uruza harimo n’amasezerano ya Kigali (Kigali Declaration) agendanye n’imigenderanire.

Ibi bamwe babifashe nko gusohora k’ ubuhanuzi bwa Dr Apotre Paul Gitwaza kuko byabaye mu gihe muri 2010 ubwo Gitwaza yari mu materaniro mpuzamahanga yiswe “Afurika haguruka” yavuze ko Imana imuhaye ubuhanuzi buvuga ko Afurika igiye kuba nka Eden kandi imipaka igakurwaho.

Aya masezerano yasinyiwe I Kigali nyuma y’ amezi 8 Dr Gitwaza avuze ko Imana yamuhishuriye ko u Rwanda ari ingobyi ihetse Afurika.

Mu giterane ‘Afurika Haguruka’ cyasojwe tariki 9 Nyakanga 2017 nibwo Gitwaza yavuze ko u Rwanda ari ingobyi ihetse Afurika.

Yagize ati “Kuri twebwe u Rwanda ni ingobyi izabyara Afurika niko Imana yatubwiye. U Rwanda ruzayibera icyitegererezo mu mikorere n’imivugire. Abanyafurika bamaze imyaka isaga 50 bavuga imbwirwaruhame nziza ariko nta bikorwa bafite. U Rwanda nyuma y’imyaka 23 ruvuye mu bibazo bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi ibyo bavuze barabikoze. Afurika ikeneye abo ireberaho kugira ngo ikore.".


Dubai

Yakomeje agira ati "U Rwanda ni kimwe mu bihugu bivuga kandi bigakora, ikeneye kuza kutwigiraho. Ibi turabibona ari ubuhanuzi bwuzuye kandi ni Imana yabikoze. Mu gihe gito Afurika iratangira gukora yuzuye imbaraga z’Imana kandi bakora nkuko natwe dukora. Ni nacyo cyatumye Africa Haguruka ibera mu Rwanda kugira ngo n’abandi bandure indwara nziza.”

Si ubwa mbere Gitwaza avuze ibyiza ku Burundi kuko muri 2013 yavuze ko ashaka kujya gutura mu Burundi ndetse avuga ko ubwo yari aherutse muri Canada yabonye umwana w’Umurundi ushobora guhindura moteri y’indege ya Boeing ku Isi hose. Ikindi kandi ngo abaririmbyi b’Abarundi nibo bakomeje kugenda bakira ibihembo bikomeye muri Afurika. Aha akaba yavugaga abaririmba indirimbo zaririmbiwe Imana.

Apôtre Dr. Paul Gitwaza yakomeje abwira uyu munyamakuru ko Abaganga (Docteur) bakomeye nabo bakomoka muri iki gihugu.

Mu bindi Paul Gitwaza yavuze harimo ko ibihugu bibiri ku Isi aribyo byonyine bihuje indamutso. Aha yagize ati “Ikindi kintu gitangaje ni uko ibihugu bibiri ku Isi aribyo bihuje indamutso”AMAHORO”. Mu Burundi bavuga Amahoro hanyuma muri Israel bakavuga Shalom. Ibyo ni bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Imana yibutse Abarundi”.

Akarere u Rwanda rurimo kagiye kumera nk’ Aziya?

Dr Bishop Gitwaza ahanuye ibi mu gihe u Rwanda rukunze kugereranywa n’ igihugu cyo muri Aziya kiri mu bifite umuvuduko ukomeye mu iterambere mu Isi, ‘Singapore’. Bivuze ko u Rwanda rubaye nka Singapore , ubuhanuzi bwa Gitwaza ku Burundi bugasohora , u Burundi bukaba nka Dubai akarere u Rwanda ruherereyemo hahinduka ahantu hatangaje kandi hateye imbere.

Ibitekerezo

  • hahahah uraraye ntiwiriwe

    ahbwo izaba Mogadishio cyangwa syrya

    Ntawabuza abantu gutekereza cg kurota. Gusa kirazira.I rota kumanywa. Afurioa na Aziya biratandukanye cyane, kubigereranya no ukwisumbukuruza...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa