skol
fortebet

Dr Frank Habineza na Mpayimana baratumiwe mu muhango w’ irahira rya Perezida Kagame

Yanditswe: Thursday 17, Aug 2017

Sponsored Ad

Mpayimana Filipe na Dr Frank Habineza batumiwe mu muhango w’irahira rya Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame riteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017 kuri sitade Amahoro I Remera.
Aba bombi bari abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda mu matora yabaye tariki 3 na 4. Muri ayo matora Perezida Paul Kagame wari uhagarariye ishyaka FPR nibwe yatahukanye intsinzi arusha cyane aba bakandida babiri.
Dr Frank Habineza wari uhagariye ishyaka riharanira Demukarasi no (...)

Sponsored Ad

Mpayimana Filipe na Dr Frank Habineza batumiwe mu muhango w’irahira rya Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame riteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017 kuri sitade Amahoro I Remera.

Aba bombi bari abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda mu matora yabaye tariki 3 na 4. Muri ayo matora Perezida Paul Kagame wari uhagarariye ishyaka FPR nibwe yatahukanye intsinzi arusha cyane aba bakandida babiri.

Dr Frank Habineza wari uhagariye ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR yagize amajwi 0,48%. Mpayimana wari wiyamamaje ari umukandida wigenga agira 0,73%. Perezida Kagame yagize amajwi 98,8%.

Mpayimana yatangarije Umuryango ko yatumiwe mu muhango w’ irahira rya Perezida Kagame avuga ko byamushimishije. Mpayimana wakunze kumvikana akoresha imvugo zicisha make yavuze ko yishimira kuba ubuyobozi bw’ u Rwanda bukomeje kumugirira icyizere.

Yagize ati “ Mu iharira rya Perezida Kagame baradutumiye, icyo bivuze ni ugukomeza ibyo twatangiye, ni byiza kuba bakomeza kuduha icyizere, n’ Abanyarwanda baduhaye icyizere n’ abayobozi baraduha icyizer ni byiza.”

Mpayimana uherutse gutangaza ko adafite gahunda yo gusubira mu gihugu cy’ u Bufaransa aho yaje kwiyamamaza aturutse avuga ko agiye gushaka imirimo y’ubushabitsi azakorera mu Rwanda gusa ngo ashobora no kuba umwarimu. Mu mirimo yakoze harimo kuba yarigeze kuba Umunyamakuru nubwo bimeze gutya ariko avuga ko ahawe umwanya w’ ubuyobozi mu Leta y’ u Rwanda atawanga. Mpayimana avuga ko no mu matora ataha y’ umukuru w’ igihugu azongera akiyamamaza ubwo ni mu 2024.

Dr Frank Habineza wasubije ubwenegihugu bwa Swede kugira ngo yemererwe kwiyamamaza yatangarije Umuryango ko yatumiwe mu muhango w’ irahira rya Perezida Kagame wamutsinze mu matora ndetse ko azitabira uyu muhango.

Dr Habineza yavuze ko Perezida Kagame ari Perezida w’ Abanyarwanda bose nawe arimo.

Ati “ Baradutumiye ndetse tuzitabira, twemeye ibyavuye mu matora ndetse dushimira Perezida Kagame ku bw’ intsinzi yabonye ni Perezida wacu”

Aba bakandida bombi bahuriza ku kuvuga ko kuba baremerewe kwiyamamaza ari abakandida batavuga rumwe n’ ubutegetsi ari intambwe kuri demukarasi y’ u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa