skol
fortebet

Dr Gakwaya wari Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya RSSB yatabarutse

Yanditswe: Sunday 09, Apr 2017

Sponsored Ad

Umuganga w’ inzobe Dr Gakwaya Innocent wari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RSSB ndetse akaba yarayoboye iyahoze ari RAMA, yitabye Imana.
Dr Gakwaya yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Mata 2017 azize uburwayi.
Dr Gakwaya Innocent yari kumwe n’abakozi kuwa Kane tariki 6 Mata 2017, ku cyicaro gikuru cya RSSB aho aba bakozi baganiriye ku bijyanye na gahunda ya Ndi Umunyarwanda bakanakomoza ku bijyanye n’itangizwa ry’icyunamo ahari Depite Bamporiki Edouard, bamwe mu bakozi b’iki kigo (...)

Sponsored Ad

Umuganga w’ inzobe Dr Gakwaya Innocent wari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RSSB ndetse akaba yarayoboye iyahoze ari RAMA, yitabye Imana.

Dr Gakwaya yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Mata 2017 azize uburwayi.

Dr Gakwaya Innocent yari kumwe n’abakozi kuwa Kane tariki 6 Mata 2017, ku cyicaro gikuru cya RSSB aho aba bakozi baganiriye ku bijyanye na gahunda ya Ndi Umunyarwanda bakanakomoza ku bijyanye n’itangizwa ry’icyunamo ahari Depite Bamporiki Edouard, bamwe mu bakozi b’iki kigo bakaba batunguwe no kumva ko nyuma y’iminsi ibiri yitabye Imana. Uretse kuba yari ageze mu za bukuru, ntabwo byagaragaraga ko arembye cyane.

Inama y’Abaminisitiri yabaye tariki ya 05 Kanama 2015, niyo yemeje Dr. Gakwaya Innocent, nk’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RSSB.

Dr Gakwaya yabaye umwe mu baganga bakomeye bavuye mu bihugu by’i Burayi bajya gutera inkunga ibikorwa by’urugamba rwo kubohora igihugu aho yari umuganga w’abasirikare ku rugamba afatanyije n’abandi barimo Dr Rwamasirabo.

Dr Gakwaya Innocent, wayoboye RAMA, yigeze guhabwa inshingano zo gushyira mu bikorwa politiki y’igihugu ikubiye mu cyerekezo 2020 aho buri munyarwanda wese agomba kugira ubwishingizi bw’indwara, bityo akabona kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa