skol
fortebet

Dr Habineza yasezeranyije Abanyarwanda icyogajuru na Drones byo gucunga umutekano

Yanditswe: Friday 14, Jul 2017

Sponsored Ad

Dr Frank Habineza, Umukandida uzahagararira ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2017 yiyamamarije mu murenge wa Muganza w’ akarere ka Rusizi mu ntara y’ uburengerazuba, asezeranya Abanyarwanda ko nibamutorera kuyobayobora azabageza kuri byinshi birimo n’ icyogajuru gicunga umutekano.
Iki gikorwa kitabiriwe n’ abantu bari hagati ya 300 na 1000. Dr Habineza yari aherekejwe n’ umugore we. Uyu mukandida yari acungiwe umutekano (...)

Sponsored Ad

Dr Frank Habineza, Umukandida uzahagararira ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2017 yiyamamarije mu murenge wa Muganza w’ akarere ka Rusizi mu ntara y’ uburengerazuba, asezeranya Abanyarwanda ko nibamutorera kuyobayobora azabageza kuri byinshi birimo n’ icyogajuru gicunga umutekano.

Iki gikorwa kitabiriwe n’ abantu bari hagati ya 300 na 1000. Dr Habineza yari aherekejwe n’ umugore we. Uyu mukandida yari acungiwe umutekano n’ ingabo ndetse na polisi.

Uyu mukandida yasezeranyijwe abitabiriye iki gikorwa ko azavugurura uburezi, ko azohereza abashinzwe umutekano barimo ingabo na polisi akabongerera umushahara kandi akabashakira amacumbiyo kubamo ntibongere kuba muri za shitingi.

Akivuga ku mutekano yavuze ko azashyiraho uburyo bwo gucunga umutekano hifashishijwe indege zitagira abapilote (drones) ndetse n’ icyogajuru mu rwego rwo korohereza ingabo na polisi kuko ngo nabo ni abantu nta mpamvu yo kubasaba ibirenze ubushobozi bwa muntu.

Mu bijyanye n’ ubuhinzi Dr Habineza yavuze ko azavugurura imikorere y’ amakoperative.

Mu karere ka Rusizi hari igishanga gihingwamo umuceri abahinzi b’ umuceri bakawujyana ku makoperative, Dr Habineza yavuze ko azahindura ubu buryo bwo kuba umuhinzi yeza umuceri akawujyana muri koperative kuko bituma umuturage atarya umuceri we uko abyifuza.

Uretse abantu bari ku kibuga aho Dr Habineza yiyamamarije hari abandi bakurikiranye iki gikorwa bari mu ngo zabo.

Hari abayobozi ba DGPR bavuze ko hari abashatse kuza aho iki gikorwa cyabereye bakabibuzwa.

Nubwo bimeze gutyo ariko Dr Habineza afite icyizere ko iki gikorwa cyo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda kizagenda neza, avuga ko aho bitagendaga neza afite icyizere ko bizagenda neza mu minsi iri imbere.

Umukandida Dr Frank Habineza yiyamamarije mu karere ka Rusizi, H. E Paul Kagame yiyamamariza mu karere ka Ruhango na Nyanza naho Umukandida wigenga Mpayimana Philippe yiyamamariza mu karere ka Busegera.

Dr Frank Habineza yari ashyigikiwe n’umugore we
Abarwanashyaka be baje muri Coaster
Iyo niyo modoka Frank Habineza yajemo

Ibitekerezo

  • Mumbabarire nseke, niba atajya kundega!
    yashatse inkiko yibagirwa abayoboke
    pole Nyakubahwa president Frank.

    Ikibazo Cyokuba Ingwate Kuri Madenirwanda Kukibazo Cya Caguwa Yahagaritswe Twarituyikeneye Ugitekerezaho Ute Kuko Uragura Urukweto Rwakorewe Murwanda Ntirurenze Amezi 3 Kandiwaruguze 5000 Mugihe Urwa Caguwa Urwambara Umwaka Waruguze 3500 Urumvako Madenirwanda Iraduhombya Ariko Yakagombyekubaho Nacaguwa Ikabaho Umuntu Akambara Icyashaka Nuko Twafashwe Bugwate

    Njye hari aho umunyamakuru musetse rwose kuri iyi nkuru,ni gute wavuga ngo hari abantu babarirwa hagati ya 300 ni 1000 ko nibura wavuga 300 na 400,cg se nibura 800 ni 1000 ariko niyo umuntu yaba atazi kugereranya koko ntiwabona intera iri aho koko?Mujye mukora itangazamakuru rijijura abaturage aho kubajijisha.

    uzi iyo utemberera muturere hakirikare burikarere ukajya ukagenera 300000mille yabantu batishoboye bakabona mutuelle amajwi warikuzayabona naho nkawe ntuzwi ahubwo urikuvuga gusa ngodutore wakoze ikise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa