skol
fortebet

Dr Habineza yijeje ab’I Burera kongera umusaruro w’amasaka bakongera kunywa ikigage

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2017

Sponsored Ad

Umukandida Dr Frank Habineza yabwiye abatuye akarere ka Burera n’abaturanyi babo ko natorwa azihatira kongera umusaruro w’amasaka muri aka karere abaturage bakongera kunywa ikigage.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 01 Kanama 2017 ku munsi w’umuganura ubwo yari akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Burera.
Uyu mukandida avuga ko abafitiye gahunda izatuma bongera umusaruro w’amasaka bakongera kunywa ikigage kidahenze nkuko byahoze.
Frank wakiriwe na Meya w’aKarere ka Burera, yashimye umunsi (...)

Sponsored Ad

Umukandida Dr Frank Habineza yabwiye abatuye akarere ka Burera n’abaturanyi babo ko natorwa azihatira kongera umusaruro w’amasaka muri aka karere abaturage bakongera kunywa ikigage.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 01 Kanama 2017 ku munsi w’umuganura ubwo yari akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Burera.

Uyu mukandida avuga ko abafitiye gahunda izatuma bongera umusaruro w’amasaka bakongera kunywa ikigage kidahenze nkuko byahoze.

Frank wakiriwe na Meya w’aKarere ka Burera, yashimye umunsi w’umuganuro ariko avuga ko gahunda yo guhinga igihingwa kimwe yatumye umusaruro w’amasaka ugabanuka.

Yavuze ko guhinga igihinga kimwe byatumye bimwe mu bihingwa bitabonekera igihe n’aho bibonetse ugasanga bihenze.

Yagize ati: "Uyu munsi tariki ya mbere y’ukwa munani ni umunsi w’umuganura, umuganura cyera wabaga ari umunsi mwiza abantu bagahura bagasabana, bakanywa ikigage, bagasangira ikigori, bakarya ubugari bw’amasaka, ibijumba bikaboneka, ariko ubu biragenda biba amateka kubera politiki zagiye zihinduka, ubu hagiyeho politiki zibabuza guhinga ibyo mwifuza, bakabarandurira imyaka, ibyo tuzabikuraho ejo bundi mu kwa cyenda!"

Ngo ubwo yabaga muri aka karere ka Burera akora ubushakashatsi yasize icupa ry’ikigage yigura amafaranga 100 ariko ngo aho agarukiye yasanze yigeze ku mafaranga 300, ibintu abona ko bidakwiye.

Ati: "Ngewe nkiri inaha nkikorera hariya muri Bukamba ikigage twakiguraga amafaranga 100 ndetse na 50 ukakibona ariko ubu urumva ko amafaranga 300 ari ikibazo kubera ko amasaka yabuze bitewe nuko bababujije guhinga amasaka mwayahinga bakayarandura, ibyo ntabwo ari byiza. Twebwe gahunda ya mbere ni ukubaha uburenganzira bwo guhinga icyo mwifuza ku butaka bwanyu. Ushaka guhinga amasaka ayahinge, ushaka ikijumba agihinge, ushaka umwumbati awuhinge".

Habineza avuga ko gahunda yo guhinga igihingwa kimwe ari nziza ariko akavuga ko Leta ari yo iba igomba gushaka aho igihinga ku butaka bwa Leta umuturage na we agahinga ibyo ashaka ku butaka bwe.

Ati: "Gahunda yo guhinga ikintu kimwe Leta izashaka ubutaka bwayo igihinge ariko ubutaka bw’abaturage bahingemo icyo bifuza kugirango ejo bundi tutazajya twumva ngo kera habayeho ikigage."

Habineza yakomeje gushimangira ko azafunga ikigo ngororamuco cya Kirambo kiri mu Karere ka Burera.Ngo icyo kigo n’ibindi bigo nk’ibyo bifungirwamo abantu ku bunyuranyije n’amategeko.

Kuri uyu wa 02 Kanama 2017, Dr Frank Habineza arakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa