skol
fortebet

Ethiopia igiye gufungura imfungwa ibihumbi 10 kubera igitutu cy’ amahanga

Yanditswe: Saturday 24, Dec 2016

Sponsored Ad

Leta ya Ethiopia yatangaje ko igiye kurekura imfungwa zigera ku bihumbi 10 zifunze kuva hatangazwa ibihe bidasanzwe muri icyo gihugu bigikomeza kugeza na n’ubu, gusa irateganya kujyana mu rukiko abasaga 2500 bashinjwa guhungabanya umudendezo w’igihugu.
Kuva hatangazwa ibihe bidasanzwe muri icyo gihugu ku wa 9 Ukwakira 2016, abasaga 12,500 batwe muri yombi ubwo bigaragambyaga barwanya icyemezo cya Leta cyo kwagura umujyi wa Addis Ababa.
Al Jazeera yanditse iyi nkuru ivuga ko imiryango (...)

Sponsored Ad

Leta ya Ethiopia yatangaje ko igiye kurekura imfungwa zigera ku bihumbi 10 zifunze kuva hatangazwa ibihe bidasanzwe muri icyo gihugu bigikomeza kugeza na n’ubu, gusa irateganya kujyana mu rukiko abasaga 2500 bashinjwa guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Kuva hatangazwa ibihe bidasanzwe muri icyo gihugu ku wa 9 Ukwakira 2016, abasaga 12,500 batwe muri yombi ubwo bigaragambyaga barwanya icyemezo cya Leta cyo kwagura umujyi wa Addis Ababa.

Al Jazeera yanditse iyi nkuru ivuga ko imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ishinja Leta ya Ethiopia gukoresha ingufu z’umurengera itatanya abigaragambya, byavirimo amagana gupfa kuva ishyaka rya Ethiopian People’s Revolutionary Democratic Front ryajya ku butegetsi kuva 1991.

Abigaragambya barwanya ko icyemezo cyo kwagura umujyi Leta yafashe gishobora kuzatuma abatuye mu duce twa Oromia na Amhara batakaza ibibanza byabo.

Umuvugizi wa Leta ya Ethiopia, Zadig Abraha, yari yatangaje abazajya bafungurwa bazajya boherezwa mu bigo ngororamuco badaciriwe imanza.

Yagize ati “Imfungwa zahawe amahugurwa ahagije yari agamije kubigisha kutazongera kwishora mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu twahuye nabyo mu minsi ishize.Ibihe bidasanzwe byatuzaniye impinduka zidasanzwe mu mahoro n’umutekano w’igihugu. Ubu twagarutse mu bihe byiza nk’ibyo twahozemo mbere.”

Ku wa kabiri w’iki cyumweru , Amasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye Samantha Power, ku rukuta rwe rwa Twitter yasabye Guverinoma ya Ethiopia kurekura abayobozi bakuru b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Oromo Federalist Congress.

Umuryango uharanira Uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Human Rights Whatch, rishinja inzego z’umutekano za Ethiopia kwica nkana abantu 500 kuva mu mwaka ushize wa 2015.

Guverinoma iyobowe n’Ishyaka Ethiopian People’s Revolutionary Democratic Front, yateye utwatsi iyo mibare ahubwo isaba ko Umuryango mpuzamahanga waza gukora iperereza.

Mu Ukwakira 2016, Minisitiri w’Intebe, Hailemariam Desalegn yahakanye amakuru yavugaga ko Polisi ikoresha ingufu z’Umurengera mu gutatanya abigaragambya.

Ibihe bidasanzwe bisaba ko abaturage baguma mu nzu zabo cyangwa bagakora ingendo zitari iza kure, imbuga nkoranyambaga zirafungwa, ibikorwa by’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi byarahagaze, abadipolomate ntibemerewe kugenda ahantu harenze ibirometero 40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa