skol
fortebet

Frank Habineza ngo natorwa azahindura byinshi muri gahunda za Leta zijyaho abaturage batagishijwe inama

Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Nyakanga 2017, umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije Dr Frank HABINEZA yiyamamarije mu murenge wa Juru ho mukarere ka Bugesera .
Uyu mukandida yatangarije abaturage bari baje kumva imigabo n’ imigambi ye nk’ uwiyamamariza kuyobora Aanyarwanda ko aramutse atowe yahindura zimwe muri gahunda za Leta kuko zishyirwaho abaturage batagishyijwe inama.
Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Juru niho umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Nyakanga 2017, umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije Dr Frank HABINEZA yiyamamarije mu murenge wa Juru ho mukarere ka Bugesera .

Uyu mukandida yatangarije abaturage bari baje kumva imigabo n’ imigambi ye nk’ uwiyamamariza kuyobora Aanyarwanda ko aramutse atowe yahindura zimwe muri gahunda za Leta kuko zishyirwaho abaturage batagishyijwe inama.

Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Juru niho umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi n’o kurengera bidukikije Democratic Green party of Rwanda Dr Frank HABINEZA yiyamamarije kuri uyu wa Mbere.

Imbere y’imbaga y’abari baje kumva imigabo n’imigambi ye, uyu mukandida ku mwanya wa perezida wa Repubulika yavuze ko igihugu adashidikanya ku iterambere gifite, ariko ngo inyinshi muri gahunda za leta ziriho ngo abaturage ntibagishwa inama mu kuzishyiraho ndetse izindi ngo ntizinoze n’ubwo ngo harimo n’izidakwiriye kuri we .

Dr.Frank HABINEZA avuga kuri gahunda y’ubutaka Frank HABINEZA yasabye abaturage ku mutora ngo akazahita akuraho ubukode bw’ubutaka we avuga ko leta yambuye abaturage ikabubakodesha.

Ikindi uyu mukandida yagarutseho muri uyu murenge, ngo ni uko agomba kugarura caguwa ikabangikanywa n’inganda zo mu Rwanda ngo kuko hari abadafite ubushobozi bwo kwigurira ibishyashya bikorerwa mu gihugu kandi ngo n’inganda ntabushobozi buhagije zifite mu kubikora ,ngo aramutse atowe yayisubizaho.

Ibindi byinshi uyu mukandida avuga ko azagea ku baturage, byibanda kuri gahunda za Leta zisanzweho ariko we akavuga ko abaturage batagishwa inama ,harimo nka gahunda yo guhuza ubutaka hagahingwa igihingwa runaka cyatoranyijwe ,ibi avuga ko bitabereye abaturage ku butegetsi bwe ngo siko byakorwa , avuga ko kandi azakemura ikibazo cy’imisoro avuga ko ihanitse arekure abantu benshi bacuruze ahubwo basore ari benshi ,ngo azongerera inzego zimwe na zimwe za leta imishahara kandi ngo azashyiraho urwego rushizwe gushakira urubyiruko imirimo, n’ibindi byinshi bigamije gukangurira abantu ku mutora .

Frank HABINEZA ufite ikizere cyo gutorwa ngo azatangira kubishyira mu bikorwa mu kwezi kwambere nyuma y’amatora igihe yaba yatowe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa