skol
fortebet

Gakenke: Abagabo batatu baheze mu kirombe nyuma yo kubura umwuka

Yanditswe: Monday 24, Jul 2017

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Nyakanga 2017, Abagabo batatu baheze mu kirombe ubwo bacukuraga amabuye y’agaciro mu murenge wa Rusasa, mu kagari ka Murambi mu karere ka Gakenke.
Amakuru avuga ko aba bagabo babuze umwuka nyuma y’uko bari binjije moteri(gererator) mu mwobo barimo.Bari muri uyu mwobo kuva mu saa mbili z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere ni; Ntirenganya Zephany, Matabaro Alexis na Nizeyimana Daniel.
Ruhashya Charles, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Nyakanga 2017, Abagabo batatu baheze mu kirombe ubwo bacukuraga amabuye y’agaciro mu murenge wa Rusasa, mu kagari ka Murambi mu karere ka Gakenke.

Amakuru avuga ko aba bagabo babuze umwuka nyuma y’uko bari binjije moteri(gererator) mu mwobo barimo.Bari muri uyu mwobo kuva mu saa mbili z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere ni; Ntirenganya Zephany, Matabaro Alexis na Nizeyimana Daniel.

Ruhashya Charles, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusasa yabwiye Umuseke ducyesha iyi nkuru ko babimenyeshejwe mu ma saa yine z’igitondo uyu munsi.
Uyu muyobozi avuga ko yabwiwe ko aba bari basanzwe bacukura amabuye hano ariko ngo bageze hasi bakahasanga amazi menshi maze bigira inama yo gukoresha moteri bagashyiramo igihombo kiyazamura.

Uyu ngo wari umunsi wa mbere babigerageje, ngo hazamutse amajerikani agera kuri ane maze birahagarara. Birakekwaho ko babuze umwuka bagahera yo.
Bamwe mu bariyo batangaje ko hashize umwanya bagerageza kuvugana n’abari hasi bikanga, ngo harimo imyotsi myinshi y’iyi moteri bamanuye.

Kugeza ahagana saa kumi z’umugoroba wa none bari bagitegereje ubufasha bwo kuvana aba bagabo mu kirombe. Amahirwe ko baba bagihumeka ni macye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa