skol
fortebet

Gakenke: Imiryango 9 yashyikirijwe inka yemerewe na Mme J.Kagame

Yanditswe: Thursday 09, Aug 2018

Sponsored Ad

Mu murenge wa Nemba, mu karere ka Gakenke, imiryango icyenda (9) ya shyikirijwe inka bemerewe na Madamu Jeannette Kagame. Abagize iyi miryango bishimiye izo nka bavuga ko imibereho igiye guhinduka kuri bo ndetse n’abana babo ngo ntibazongera kugaragaza ibibazo biterwa n’imirire mibi.

Sponsored Ad

Ku wa 16 Kamena uyu mwaka mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika wari wakomatanyijwe n’uwo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana bato, nibwo Mme Jeannette Kagame yemeye gutanga inka mu rwego rwo gukomeza imbaraga mu kurwanya ubukene, imirire mibi no kugwingira mu bana bato.

Yemeye gutanga inka 12 zo gusfasha abana bari mu bigo mbonezamikurire ndetse no gufasha imwe mu miryango yugarijwe n’ubukene butuma bagira abana bahuye n’ibibazo biterwa n’imirire mibi.

Kuri uyu wa 08 Kanama izi nka zashyikirijwe abo zigenewe bihuzwa no gusoza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’abagore [Women Week’] mu ntara y’Amajyaruguru cyari cyaratangiye ku wa 16 Nyakanga.

Ntawuzemerino Cecile na Nyiranteziryayo Christine; ni ababyeyi bo mu mudugudu wa Kanzoka, akagari ka Gisozi, mu murenge wa Nemba bahawe inka, mu byishimo byinshi bavuze ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka.

Ntawuzemerino yagize ati: “Ndashima urya mubyeyi utumye njye n’abana banjye n’umwuzukuru tugiye kujya tunywa amata rwose, ndetse ubu ngiye no kujya mbona agafumbire mpinge utuboga abana babeho neza, uyu mubyeyi agiye gutuma natwe tugira akabiri gatoshye!”

Nyiranteziryayo Christine we yagize ati: “Nta nka nari mfite ndetse no kubona ifumbire byari binkomereye, ariko ubu ngiye kuribona bitangoye ku buryo nzajya neza nk’abandi nkanabona ibyo ndya n’ibyo njyana ku isoko… ndetse n’abana banjye ndahamya ko bagiye kubaho neza kuko n’inka bampaye ibura amezi abiri gusa ikabyara.”

Uwitonze Modeste, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore (CNF) mu ntara y’Amajyaruguru, agaruka ku bikorwa byakozwe mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’umugore, yasabye iyi miryango yorojwe guhera ku nka bahawe biteza imbere, baharanira imibereho myiza y’imiryango yabo banarinda abana babo kugwingira, kuko na byo biri mu byo bakoze mu bukangurambaga bwakozwe muri iki cyumweru cyasojwe.

Ati: “Kuba nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Repubulika ahaye inka abana bacu ni ukugira ngo dukomeze umujyo witerambere igihugu cyatangiye, icyo nsaba imiryango imaze guhabwa inka ni uko zibafasha guca ukubiri n’imirire mibi muri mwe ariko by’umwihariko mu bana.”

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru; Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abaturage b’akarere ka Gakenke kurinda abana babo imirire mibi, ndetse anabibutsa akamaro k’amatungo bafite mu kuzamura imibereho yabo.

Ati: “Kuba Gakenke iri mu turere twa mbere mu kugira abana benshi bagwingiye si uko ibyo kurya bihabuze ahubwo ni uko mutabyitaho, ni nayo mpamvu nkomeje nsaba abo mu nzego z’abagore gukomeza kwigisha no gukangurira bagenzi babo kubyaza umusaruro amahirwe bahawe na leta y’ubumwe, bajye babafasha rwose kugwingira bicike kuko bituma abana bacu batagira ubwenge buhagije kandi ari twe twabiteye mu gihe tutabitayeho bakiribato.”

Umuseke wanditse ko Mu nka 12, zatanzwe icyenda (9) muri zo zahawe imiryango itifashije yo mu murenge wa Nemba izindi eshatu (3) zikaba zahawe Ibigo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs) bya Nemba, Minazi na Mugunga.


Nyiranteziryayo Christine mu byishimo bikomeye byo gucyura inka agabiwe na Mme Jeannette Kagame

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa