skol
fortebet

Gakenke: Umuturage uvuganye n’ itangazamakuru bimubyarira amazi nk’ ibisusa

Yanditswe: Wednesday 07, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu karere ka Gakenke baratangaza ko umuturage uvuganye n’itangazamakuru agaragaza ibitagenda bimubyarira ibibazo birimo ‘gutukwa n’abayobozi’ no kwimwa serivisi akenera ku buyobozi aho ngo asabwa kujya kuyisaba mu itangazamakuru.
Ibyo biravugwa n’abatuye mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Muzo n’inkengero zawo.
Ni umurenge uri mu gice cy’icyaro kitaruye ahari ikicaro cy’akarere, kuwugeramo bigora benshi by’umwihariko ababa baturutse hanze yawo cyane ko n’imihanda yawo idakoze neza; ibintu bitera (...)

Sponsored Ad

Mu karere ka Gakenke baratangaza ko umuturage uvuganye n’itangazamakuru agaragaza ibitagenda bimubyarira ibibazo birimo ‘gutukwa n’abayobozi’ no kwimwa serivisi akenera ku buyobozi aho ngo asabwa kujya kuyisaba mu itangazamakuru.

Ibyo biravugwa n’abatuye mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Muzo n’inkengero zawo.

Ni umurenge uri mu gice cy’icyaro kitaruye ahari ikicaro cy’akarere, kuwugeramo bigora benshi by’umwihariko ababa baturutse hanze yawo cyane ko n’imihanda yawo idakoze neza; ibintu bitera benshi kutawusura aho n’itangazamakuru riwusura gake gashoboka ugereranyije n’indi mirenge y’ako karere.

Abatuye muri uwo murenge bavuga ko inshuro nke mu buzima basurwa n’itangazamakuru, zibashyamiranya n’ubuyobozi bwabo iyo bagaragarije abanyamakuru ibibangamiye iterambere ryabo by’umwihariko ibiba byaradindijwe n’ubuyobozi.

Abo baturage batanga urugero rw’aho mu ntangirio z’Ugushyingo uyu mwaka, ubwo basurwaga n’itsinda ry’abanyamakuru biyemeje gutara inkuru zubaka amahoro (Pax Press) bakagirana ibiganiro byarimo n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muzo, ngo ababajije ibibazo ‘bitifuzwaga’ n’ubuyobozi ubu bari mu mazi abira.

Umwe muri abo baturage agira ati “Mbere y’uko abo banyamakuru baza ubuyobozi bw’umurenge bwari bwatubwiye ngo ‘mubaze ibibazo by’imihanda, mubabwire ko mukeneye imihanda!’, ariko kubera ko twari dufite ibibazo muri VUP aho baduhemba nabi amafaranga twakoreye, twabirenzeho na byo tubibwira abanyamakuru, gusa ababivuze bwakeye bahura n’ibibazo bikomeye; baradututse, badutega iminsi, bari bagiye no kutwirukana [muri VUP]!”

Umukecuru ufite imyaka 72 wo mu Kagari ka Kiryamo mu Murenge wa Muzo, agira ati “Icyo gihe nanjye naravuze, nabwiye abanyamakuru ikibazo ubuyobozi bumaze igihe budakemura (…) ariko nahuye na gitifu arantuka ngo ndi umunyamazimwe.”

Babwiwe ko abanyamakuru ari ‘Abatekamutwe’

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ukuboza 2016, ubwo umunyamakuru w’izubarirashe.rw yasuraga abatuye mu Murenge wa Muzo hagamijwe gutara inkuru ku bibazo bavuga ko bafite muri gahunda zitandukanye bagenerwa na Leta zirimo VUP, ibyiciro by’ubudehe n’izindi, twasanze abaturage bakangaranye cyane ko ngo bari babwiwe n’ubuyobozi bwabo ko nta kintu bagomba kumuvugisha kubera ko ngo abanyamakuru ari abatekamutwe.

Umwe muri abo baturage yagize ati “Abayobozi kuva ku murenge kumanura batubwiye ngo ‘muramenye ntimuvugishe abo bantu kuko ni abatekamutwe’ ubwo bahise baduhindamo ubudehe babaza uwaba yabahamagaye, izi DASSO mureba[aberekana aho bari bahagaze] zari zigiye gufunga umwe muri twe kubera ko ngo yabahamagaye akababwira ibibazo dufite hano (…) twavuze ngo ‘aho kugira ngo mumufunge mutujyane twese kuko duhuje ibibazo’ nuko bibaye akavuyo baratureka.”

Cyakora nyuma yo kumvishwa ko gutanga amakuru ari inshingano ya buri wese n’abaturage barimo, abo baturage baganirije umunyamakuru bamugaragariza ibibazo ‘bimaze igihe bidakemurwa n’ubuyobozi’ bifuzaho gukorerwaho ubuvugizi, gusa basaba gufashwa ko hatagira ugirwaho ingaruka n’amakuru yatanze.

Byasabye ko umunyamakuru bahumuriza abaturage bo mu Murenge wa Muzo.

Umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 45 yagize ati “Jye mboneyeho umwanya wo kwishinganisha, turi kwishinganisha bitewe n’ibyo tubabwiye ubu noneho baratugira ibicibwa! nigeze nubundi gutanga amakuru barambwira ngo ‘Wowe uri umusazi’ ngo nta n’ikintu bazamfasha ninjya ku murenge.”

Undi ati “Iyo dutanze amakuru baradutukaga [baradutuka] ngo tuba tugiye kuvuga iki? ngo tuba tugiye kubaregera iki? Ubwo wajya kwa gitifu akakubwira ati ‘Shyira ikibazo cyawe itangazamakuru rigikemure!’ Kandi twitabaza itangazamakuru kubera ko tuba tubona ubuyobozi buturenganya nta cyo bukora ku bibazo buba bumaze igihe kinini bumenyeshejwe.”

Mu kiganiro cyahuje bariya baturage n’umunyamakuru, hakomeje kumvikana interuro “Turi kwishinganisha” ; ibintu bahuzaga no kuba ibyo batangaje byose byakurikiranwaga hafi n’abantu batatu bagize urwego rwunganira Akarere mu Gucunga Umutekano (DASSO).

Akarere ka Gakenke karavuga iki?

Nzamwita Deogratious, umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, avuga ko ibitangazwa n’abaturage ari ibinyoma.

Yagize ati “Barabeshya (…) abo ngabo bakunze kuvuga ibyo ngibyo akenshi ni umwe uza agashyushya inkuru akaba afite ibyo yikanga” yunzwemo ati “Icyo ngira ngo mbabwire ni uko nta muturage numwe wigeze ahohoterwa ngo ni uko yavuganye n’itangazamakuru.”


Nyuma yo kuvugisha itangazamakuru bagaragaza ibibazo ‘byadindijwe n’ubuyobozi’, aba baturage bavuga ko imitima itari hamwe

Yakomeje asaba abanyamakuru kumuha urutonde rw’abaturage baba baratanze amakuru bikabagiraho ingaruka, ati “..muduhe urwo rutonde tubakurikirane tumenye niba ari byo, uretse ko n’abaturage harimo abashobora kuvugisha ukuri n’abandi bashobora kubeshya, reka rero muduhe urwo rutonde tubikurikirane.”

Cyakora uwo muyobozi ahamagarira abayobozi babana buri munsi n’abaturage guharanira ko ibyo Leta igenera abo baturage bajya babihabwa ku gihe, ati “Icyo tubabwira ni uko gahunda za Leta uko ziri bazikurikirana neza, umuturage ntabangamirwe bakamuha ibimugenerwa.”

Mu itegeko ryerekeye kubona amakuru ryasohotse mu Igazeti ya Leta nimero 10 yo ku wa 11 Werurwe 2016, ingingo ya 6 ivuga ku nyungu z’abaturage mu itagazwa ry’amakuru, igena ko “Urwego rwa Leta cyangwa urwego rw’abikorera rurebwa n’iri tegeko rugomba kumenyekanisha amakuru mu gihe inyungu z’abaturage mu itangazwa ryayo zisumbya uburemere inyungu zo kutayatangaza.”

Src: Izubarirashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa