skol
fortebet

Gasabo:Umukozi wo mu rugo akurikiranyweho guta umwana mu bwiherero

Yanditswe: Saturday 22, Jul 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ifunze umukobwa wakoraga akazi ko mu rugo rwo mu Kagari ka Rugando mu Murenge wa Kimihurura wataye umwana yari amaze kwibaruka mu bwiherero.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017 nibwo byamenyekana ko uyu mukobwa yataye umwana mu bwiherero bwo mu rugo yakoragamo.
Ababanaga n’uyu mukobwa babwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko bamukoreshaga batazi ko atwite kubera ko yahoraga yambaye imyenda minini.
Ngo bamenye ko yabyaye byatewe n’uko bumvise urusaku (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ifunze umukobwa wakoraga akazi ko mu rugo rwo mu Kagari ka Rugando mu Murenge wa Kimihurura wataye umwana yari amaze kwibaruka mu bwiherero.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017 nibwo byamenyekana ko uyu mukobwa yataye umwana mu bwiherero bwo mu rugo yakoragamo.

Ababanaga n’uyu mukobwa babwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko bamukoreshaga batazi ko atwite kubera ko yahoraga yambaye imyenda minini.

Ngo bamenye ko yabyaye byatewe n’uko bumvise urusaku rw’umwana uririra mu bwiherero bwabo.Uwimana Josephine wabanaga n’uyu mukobwa mu rugo rumwe yatangaje ko babonye amaraso menshi mu cyumba uyu mukobwa yari asanzwe araramo.

Yagize ati “ Njye kugira ngo mbimenye nummvise umuntu anyura mu nzu ari kuniha nibwo nasohotse mu cyumba ndaramo ngiye mu cy’umukozi mbona amaraso menshi, nahise njya gutabaza abaturanyi dukurikiye ayo maraso aho yari yagiye ameneka, nibwo twahise twumva umwana ari kurira mu bwiherero dutabaza polisi uretse ko nyine yahageze yamaze gupfa.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SP Hitayezu Emmanuel, yavuze ko uyu mukobwa Polisi yahise imujyana mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo akorerwe ubuvuzi bitewe n’uko na we yari amerewe nabi.

Yagize ati “ Mu rukerera nibwo polisi yamenye ko hari umukobwa wajugunye umwana mu bwiherero yihutira kujyayo kumukuramo ariko kuko uwo mwana yari yapfuye twihutiye kujyana nyina ku bitaro kugira ngo na we bitaza kumugiraho ingaruka kuko yari ameze nabi.”
Yakomeje avuga ko uyu mukobwa akurikiranyweho icyaha cyo kwihekura gihanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 143 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

SP Hitayezu yagiriye inama urubyiruko yo kutishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kuko ari yo ituma babyara inda zitateguye bikaviramo bamwe kuzikuramo cyangwa kwica abo babyaye muri izo nzira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa