skol
fortebet

Gasabo: Umumotari yasanzwe mu muhanda yapfuye

Yanditswe: Tuesday 05, Jun 2018

Sponsored Ad

Umurambo w’ umumotari bikekwa ko yitwa Nshimiyimana Deogratias wakoraga umwuga w’ ubumotari watoraguwe mu mudugudu wa Kabizoza mu kagali k’Agateko mu murenge wa Jali, akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali umumotari moto imuryamye hejuru.

Sponsored Ad

Uyu murambo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Kamena 2018, icyahitanye nyakwigendera ntabwo kiramenyekana gusa harakekwa ubunyereri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari k’Agateko, Mbonyinshuti Eugene yatangarije Makuruki ko asaba abamotari gukunda ubuzima bwabo bakajya babanza kureba uko ikirere gihagaze kuko ubuzima bwabo iyo bugiye butagaruka.

Yagize ati “Iby’urupfu twabimenye n’ubu niho turi gusa icyamwishe ntikiramenyekana, bisa nk’aho urupfu rwe ubunyerere bwabugizemo uruhari kuko yari aryamye mu muhanda rwagati, gusa abamotari bagomba kujya bafata umwanya bakaruhuka kandi bakita kureba uko ikirere gihagaze.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya polisi biherere Kacyiru mu gihe hagishakishwa umuryango we. Nyakwigendera yatwaraga moto ifite purake RD410K

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa